sangiza abandi

Gicumbi FC ku gasongero, kurumba kw’ibitego, no kongera kugayika kwa kwa Kiyovu: Ibyaranze umunsi wa 2 wa BK Pro League

sangiza abandi

Mu mpera z’icyumweru gishize Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League yarakomeje hakinwa imikino 4 y’umunsi wa 2.

Ubundi kuri buri munsi wa Shampiyona biba biteganyijwe ko hakinwa imikino 9 ariko hakinwe imikino 4, indi igirwa ibirarane kubera ko amakipe yagombaga kuyigaragaramo ya APR FC, Rayon Sports, Al Hilal SC na Al Merrikh SC yari mu mikino nyafurika.

Imikino yakinwe yatangiye ku wa Gatanu tariki 11 Nzeri 2026, Musanze FC yakira Kiyovu Sports kuri Sitade Ubworoherane.

Uyu mukino warangiye Musanze FC yari mu rugo itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Munyurangabo Leonidas ku munota wa 24, nyuma y’umupira yari ahawe neza na Kwihangana Cedekla.

Iyi yabaye intsinzi ya mbere ya Musanze FC muri BK Pro League, mu gihe Kiyovu Sports ari umukino wa kabiri yaritakaje, ikomeza kugira intangiriro mbi za Shampiyona nyamara yaratangiye umwaka w’imikino yegukana igikombe kiruta ibindi.

Imikino yakomeje ku wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2026, hakinwa imikino 3 yose yatangiye saa 15:00.

Gorilla FC yari yakiriye Etincelles FC kuri Kigali Pele Stadium, maze itsindirwa mu rugo igitego 1-0 cyatsinzwe na Gedeon Ndonga Bivula ku munota wa 35 kuri penaliti wanahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino.

Etoile de l’Est izamutse uyu mwaka yari yakiriye Kigali FC kuri Sitade y’Akarere ka Ngoma, umukino urangiye amakipe yombi aguye miswi y’ubusa ku busa nyuma y’uko habuze inyeganyeza inshundura.

Umuzamu Ndikuriyo Patient wa Kigali FC yahize yitwa AS Kigali niwe wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’uyu mukino nyuma yo kurinda izamu neza agakuramo imipira 3 yashoboraga kubyara ibitego.

Undi mukino wabaye ni uwo Gicumbi FC yari yakiriyemo Amagaju FC kuri Sitade y’Akarere ka Gicumbi.

Uyu mukino warangiye Gicumbi FC y’umutoza Afhamia Lotfi ibonye intsinzi yayo ya kabiri muri Shampiyona nyuma yo gutsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na Hakizimana Steven ku mupira yari ahawe na Bitwayiki Bahati Clement ku munota wa 8.

Hakizimana Steven yanahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino.

Icyo iyi mikino yasize

N’ubwo imikino y’umunsi wa kabiri itarakinwa yose muri rusange, iyi ine (4) yakinwe yasize Gicumbi FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 6, ikurikirwa na Etincelles FC n’amanota 4, Mukura VS&L ni iya gatatu n’amanota 3 naho Marine FC ni iya kane n’amanota 3, inganya na Musanze, Amagaju na Gorilla FC.

Uyu munsi wasize Kiyovu Sports ariyo kipe imaze gutsindwa imikino myinshi, yatsinzwe ibiri, ndetse yo hamwe na Gasogi United, Kigali FC na Etoile de l’Est nizo zifite umwenda w’ibitego byinshi, zifite umwenda w’ibitego 2.

Gicumbi FC, Etincelles FC, Amagaju FC, Gorilla FC, Kigali FC, Etoile de l’Est, na Kiyovu Sports niyo makipe kugeza ubu amaze gukina imikino ya Shampiyona yayo yose.

Imibare y’umunsi wa kabiri wa BK Pro League

Ku munsi wa kabiri wa Shampiyona, hakinwe imikino 4, hatsindwa ibitego 3 bivuze ko hatsinzwe ibitego 0.75 kuri buri mukino, naho igitego kimwe gusa nicyo cyabonetse kuri penaliti.

Mu mikino 4 habonetsemo amakarita y’umuhondo 12, ushyize ku mpuzandengo habonetse amakarita 3 y’umuhondo kuri buri mukino, buri kipe ibona amakarita 1.5, ni mu gihe ntakarita y’umutuku yigeze itangwa.

BK Pro League irakomeza hakinwa umunsi wa 3

Guhera kuri uyu wa kabiri tariki 15 Nzeri kugeza ku wa Kane tariki 17 Nzeri 2026 harakinwa imikino y’umunsi wa gatatu (3) muri BK Pro League kuri Sitade zitandukanye zo mu Gihugu.

Kuri uyu wa Kabiri harakinwa imikino itatu (3) yose izatangira saa 15:00, Kiyovu Sports izakira Bugesera FC kuri Kigali Pele Stadium, Etincelles FC yakire Musanze FC kuri Sitade Umuganda naho Etoile de l’Est yakire Gicumbi FC kuri Sitade Ngoma.

Ku wa Gatatu hazakinwa imikino 3, ikipe y’Amagaju FC izakira Al Merrikh SC kuri Sitade Huye saa 15:00, Kigali FC yakire Al Hilal saa 15:00 kuri Kigali Pele Stadium, naho saa 18:30 APR FC yakire Marine FC.

Imikino y’umunsi wa 3 izasozwa ku wa Kane, Mukura VS&L izakira Police FC kuri Sitade Huye, hanyuma indi mikino izabera kuri Kigali Pele Stadium, Gasogi United izakira Gorilla FC saa 15:00 naho saa 18:30 Rayon Sports yakire Sunrise FC.

Imikino y’umunsi wa 3 wa Shampiyona

Photos:

[fluentform id="3"]