Kudoda imipira, gukora ibyibo, gutunganya imisatsi kugera ku buhinzi, abagororwa basigaje igihe gito ngo barangize ibihano byabo muri Rwamagana Rehabilitation Center bahabwa ubumenyi bugamije kubafasha gutangira ubuzima bushya.
Ni gahunda yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), aho abagororwa bakoze ibyaha bisanzwe kandi basigaje hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe ngo barangize igifungo boherezwa muri iki kigo giherereye mu Murenge wa Muhazi, mu Karere ka Rwamagana.
Mu gihe bamara muri iki kigo, bahabwa amasomo y’imyuga n’ubundi bumenyi ngiro bashobora gukoresha nyuma yo gusubira mu miryango yabo.
Umuyobozi wa Rwamagana Rehabilitation Center, SSP Nzayisenga Olive, avuga ko bahitamo imyuga itandukanye kugira ngo buri mugororwa abone icyo ashobora kuzakoresha yibeshaho.
“Dufite imyuga myinshi. Harimo gutunganya imisatsi, kudoda, ubukorikori n’ubuhinzi. Hari abiga kudoda imipira, gukora ibyibo, ndetse n’abategura uturima tw’igikoni. Tubategurira ibyo bazakora bitewe n’aho bazasubira n’ibyo bashobora gukora,”
Muri iki kigo kandi harimo abagororwa b’abagore barenga 100 baturutse mu magororero atandukanye yo mu gihugu, bakaba bigishwa kudoda, gutunganya imisatsi, ubuhinzi n’ubukorikori.
Bamwe muri bo bavuga ko aya mahirwe abafasha kutumva ko igihugu cyabatereranye, ahubwo bakabona ubumenyi bushobora kubafasha mu buzima bwabo nyuma yo kurangiza ibihano.
Uretse imyuga, abagororwa bahabwa n’amasomo yateguwe na RCS amara amezi atandatu, agamije kubafasha gutegura uko bazasubira mu muryango no kubana neza na sosiyete.
SSP Nzayisenga avuga ko no kwihangira imirimo biri mu byibandwaho, kuko umugororwa agomba gusubira mu muryango afite icyo akora.
“Tubaha amasomo abafasha gutegura ubuzima bwo hanze, harimo kubana neza na sosiyete ndetse no kwihangira imirimo. Intego ni uko iyo barangije ibihano batagira ikibazo cyo kubura icyo bakora cyangwa ngo bumve ko nta cyo bashoboye,”
Iki kigo cyatangiye kwakira abagororwa bitegura gusubira mu miryango kuva muri Nzeri 2025.
Mu mwaka umwe gusa, abarenga 150 bamaze kukinyuramo, bigishwa imyuga n’amasomo agamije kubafasha gutangira ubuzima bushya nyuma yo kurangiza ibihano.









