Abaharagariye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bagiye guhurira i Genève mu Busuwisi mu biganiro biteganyijwe ku wa 16 n’uwa 17 Nzeri 2026, bizibanda ku kureba aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington rigeze.
Ibi biganiro bizahuza abahagarariye impande zombi muri gahunda ya Joint Security Coordination Mechanism (JSCM), urwego rwashyizweho kugira ngo rukurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho mu bijyanye n’umutekano.
Uretse intumwa z’u Rwanda na RDC, muri ibi biganiro hazaba hari abahagarariye ibihugu bisanzwe mu buhuza bw’ibihugu byombi birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, basanzwe bafite uruhare mu gukurikirana no guhuza ibikorwa by’impande zombi.
Inama y’i Genève ije mu gihe umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC ugikomeje kuba ikibazo gikomeye, ndetse hari zimwe mu ngingo z’amasezerano ya Washington zitarashyirwa mu bikorwa nk’uko impande zombi zabyemeranyije.
Amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC yashyiriweho umukono i Washington ku wa 27 Kamena n’iya 4 Ukuboza 2025, agamije gushyiraho inzira yo gukemura ibibazo by’umutekano n’umubano hagati y’ibihugu byombi.
FDLR iri mu ngingo zizibandwaho
Ikibazo cy’umutwe wa FDLR ni kimwe mu bizaba ku murongo w’ibyigwa, cyane ko impande zombi zikomeje kutavuga rumwe ku buryo uyu mutwe ukwiye gusenywa.
Ku wa 28 Nyakanga 2026, Guverinoma ya RDC yatangaje ko yumvikanye na FDLR ndetse bakagirana amasezerano.
U Rwanda rwamaganye iyi gahunda, ruvuga ko idahuye n’ibiteganywa n’amasezerano ya Washington. Ruvuga ko amasezerano asaba gusenya ubushobozi bwa FDLR, aho kugirana na yo ibiganiro n’amasezerano agamije guhendahenda uyu mutwe.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rukomeje gushinja Guverinoma ya RDC gukorana na FDLR no kuyifasha, mu gihe Kinshasa ihakana ibyo birego.
Ibiganiro by’i Genève biteganyijwe kuba umwanya wo gusuzuma intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington, no kureba uko ibibazo bikomeje kubangamira amahoro mu Burasirazuba bwa RDC byakemurwa.









