Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gasabo mu Mirenge ya Kinyinya na Gikomero yatangaje ko yafashe abantu 10 bateka kanyanga ndetse n’abacuruza inzoga z’ibyuma ziri ku rutonde rw’ibinyobwa bitemewe gucururizwa mu Rwanda.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 15 Nzeri 2026.
Polisi yatangaje ko mu Murenge wa Kinyinya mu Kagari ka Kagugu mu Mudugudu wa Giheka hafatiwe umugabo w’imyaka 37 wari ufite akabari aho yafashwe acuruza inzoga z’ibyuma amoko 25 atandukanye agizwe n’amacupa 253.
Izi nzoga zose zamenwe naho uwazicuruzaga kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinyinya ngo akurikiranwe n’amategeko ku cyaha cyo gucuruza ibinyobwa bitemewe byaciwe mu Rwanda.
Ni mu gihe kandi mu murenge wa Gikomero mu kagali ka Murambi, mu Mudugudu wa Rugarama hafatiwe abantu 9 batekaga kanyanga barabigize umwuga. Polisi yatangaje ko aba bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage aho bamwe baguwe gitumo batetse kanyanga abandi bayicuruza mu ngo zabo.
Yatangaje ko hafashwe Kanyanga Litiro 20, hanafatwa bimwe mubyo bayikoramo byitwa Merase bingana na litiro 560.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire, yashimiye abaturage batanze amakuru aba bantu bagafatwa ndetse n’ibinyobwa bitemewe bacuruzaga bigafatwa bikamenwa bitarangiza abaturage.
Polisi y’ibukije abaturage ko kanyanga ari ikiyobyabwenge kitemewe mu Rwanda, ndetse iburira abishora mu kuyikora no kuyinywa ko uzajya abifatirwamo azajya ahanwa harimo no gufungwa igihe kirekire.
CIP Gahonzire kandi yakomeje aburira abaturage bahishe inzoga z’ibyuma kuzitwara ku Mirenge yabo zikamenwa kuko uzajya azifatanwa azajya afatwa nk’umuntu wigometse ku mategeko kandi afite umugambi wo kuroga abaturage abaha ibintu bitemewe kunyobwa ndetse bishobora no kubica.
Abaturage baragirwa inama yo kwirinda kunywa ibyuma ndetse n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo harimo indwara zidakira ndetse no kubura ubizima.











