Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya handball y’ingimbi zitangeje imyaka 18 iratangira imikino y’igikombe cya Afurika ikina n’ikipe y’igihugu y’igihugu ya Maroc kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2026, saa moya z’umugoroba ku isaha y’i Kigali (19h00).
U Rwanda ruzasoza imikino yarwo y’amatsinda rukina na Libya kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2026 saa kumi n’imwe z’umugoroba ku isaha y’i Kigali (17h00).
Mu ijoro ryatambutse, ikipe y’u Rwanda y’umutoza Bagirishya Anaclet yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino icakiranamo na Maroc.
Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 kiri gukinwa ku nshuro yacyo ya 22 cyatangiye kuri uyu kabiri, kikazasozwa tariki 22 Nzeri 2026 i Abidjan muri Côte d’Ivoire.
Amakipe y’ibihugu 14 niyo yahuriye muri iki gikombe, yagabanyijwe mu matsinda 4, amakipe abiri (2) muri buri tsinda akaba ariyo azazamuka muri 1/4.
Uretse itsinda C ririmo u Rwanda, Maroc na Libya, mu itsinda A harimo Misiri, Congo (Brazzaville) na Cameroon, itsinda B ririmo Tunisia, Nigeria, Algeria na Madagascar nahomu itsinda D harimo Guinea, Zambia, Côte d’Ivoire n’u Burundi.
Iki gikombe cya Afurika ni n’inzira yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2027, aho amakipe 5 ya mbere ariyo azabona itike yo kuzagikina nk’uko byagenze mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20.
Misiri niyo kipe ihabwa amahirwe yo kwitwara neza muri iki gikombe cya Afurika kuko imaze gutwara ibikombe birindwi (7) mu nshuro umunani (8) giheruka gukinwa, ndetse ifite ibikombe bitatu (3) biheruka.












