Ubukerarugendo bushingiye ku gusura ingagi bukomeje kugira uruhare runini mu kwinjiriza u Rwanda madovize aturutse mu barusura, aho mu gihembwe cya kabiri cya 2026 bwinjije hafi miliyoni 45,7 z’amadolari, asaga miliyari 65 Frw.
Raporo ya Travel Expenditure Survey 2026 yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko hagati ya Mata na Kamena 2026, abashyitsi basuye urugendo u Rwanda baje mu biruhuko banyuze mu kirere bakoresheje miliyoni 57,6$, aho 79,4% by’ayo mafaranga yari afitanye isano n’ingendo zo gusura ingagi.
Muri rusange, u Rwanda rwinjije miliyoni 161,8$ muri serivisi z’ingendo muri icyo gihembwe, bivuze ko amafaranga afitanye isano n’ubukerarugendo bw’ingagi yari hafi 28% y’amafaranga yose yinjiye.
NISR ivuga ko aya mafaranga atabarirwamo gusa impushya zo gusura ingagi, ahubwo harimo n’ayo ba mukerarugendo bakoresha mu macumbi, amafunguro, ingendo, guhaha, imyidagaduro n’izindi serivisi.
Abanyamerika bari ku isonga mu bakoresheje amafaranga menshi
Imibare y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka igaragaza ko abashyitsi 6.023 binjiye mu Rwanda n’indege hagati ya Mata na Kamena 2026 aho impamvu y’urugendo rwabo yari ugusura ingagi.
Umubare munini wari uw’abaturutse muri Amerika y’Amajyaruguru bangana na 3.469, bagakurikirwa n’abaturutse i Burayi bari 1.008.
Abaturutse muri Amerika y’Amajyaruguru kandi ni bo bakoresheje amafaranga menshi mu ngendo z’indege mu Rwanda muri icyo gihembwe, aho abahaturutse bakoresheje miliyoni 40,2$.
Muri rusange, ubukerarugendo n’ingendo z’ikiruhuko byinjirije u Rwanda miliyoni 59,7$, bikaba ari byo byinjije menshi kurusha izindi mpamvu z’ingendo zakozwe muri icyo gihe.
U Rwanda rwinjije muri rusange miliyoni 161,8$ muri serivisi z’ingendo mu gihembwe cya kabiri, avuye kuri miliyoni 151,4$ rwari rwinjije mu gihembwe cya mbere cya 2026.









