U Rwanda rwinjije miliyoni 10,65$ avuye bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga mu cyumweru cyo kuva ku wa 7 kugeza ku wa 11 Nzeri 2026, aho rwohereje hanze toni 8.482 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) igaragaza ko ibicuruzwa bitandukanye ari byo byinjije amafaranga menshi, aho byinjije miliyoni 5,01$ muri toni 6.673 zoherejwe.
Ikawa yinjije miliyoni 2,9$ zivuye muri toni 405 mu gihe imbuto zinjije 978.905$ muri toni 484 zari zoherejwe.
Hoherejwe icyayi gipima toni 230 cyinjiza 643.914$. Imboga zoherejwe hanze zingana na toni 429 zinjije 458.518$, naho indabo zoherejwe zingana na toni 12 zinjiza 71.578$ mu gihe ibikomoka ku matungo byinjije 580.089$ avuye muri toni 249.
Ibicuruzwa u Rwanda rwabyohereje ku masoko atandukanye, arimo Ubwongereza, u Buholandi, u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Buhinde n’ibihugu byo muri Afurika.









