Umunyamakuru Ndahiro Emmanuel wamenyekanye cyane nka Taikun Ndahiro, yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ipererza rigikomeje ku byaha akurikiranyweho birimo gukoresha ibiyobyabwenge.
Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2026 nyuma y’iburanisha ryabaye tariki ya 10 Nzeri 2026.
Muri iri buranisha, Taikun we yari yasabye urukiko ko yarekurwa, akajyanwa muri mu Kigo Ngororamuco ‘rehab’, aho gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, ariko icyemezo cyafashwe ni uko agomba kujyanwa mu igororero rya Nyarugenge.
Taikun watawe muri yombi ku wa 26 Kanama 2026 akurikiranweho ibyaha birimo icyo gukoresha ibiyobyabwenge no kwigomeka ku nzego z’umutekano.
Ni nyuma yo kugirana amakimbirane n’uwo babanaga uzwi ku izina rya DJ Lenzo, inzego z’umutekano zatabara akazisagarira, agakubita umwe muri zo ndetse akagaragaza imyitwarire yo kunanirana.
Nyuma yo gufatwa yaje gupimwa ngo harebwe niba akoresha ibiyobyabwenge, aza gusanganwa igipimo cya 280 cy’ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi.









