Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitwaye neza mu mukino wa kabiri wo mu itsinda mu Gikombe cya Afurika, itsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) amaseti 3-1.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2026 nibwo u Rwanda na RDC zatanye mu mitwe mu nzu y’imikino ya El Menzah i Tunis muri Tunisia.
Umukino watangiye u Rwanda rwitwara neza rutwara iseti ya mbere ku manota 25-22, mbere y’uko na RDC igaruka mu mukino igatwara iseti ya kabiri ku manota 25-21.
Ikipe y’u Rwanda y’umutoza Frédéric Guérin yitwaye neza itwara iseti ya gatatu ku manota 25-21 ndetse n’iya kane ku manota 25-20, bituma umukino urangira ari amaseti 3-1.
N’ubwo u Rwanda rwatsinze ariko rwagowe bikomeye n’ubwugarizi (Réceptions na Block) byatumaga umutoza ahindagura abakinnyi ashaka igisubizo.
Kapiteni Dusenge Wicklif yafashije cyane u Rwanda kubona intsinzi akora amanota 27 harimo amanota 22 yo kwataka.
Kuri uyu wa Kane tariki 17 Nzeri 2026 nibwo u Rwanda rusoza imikino y’amatsinda rukina na Cameroon saa yine z’ijoro ku isaha y’i Kigali.
Ikipe izaba iya mbere muri iri tsinda izahita ijya muri 1/8 naho izindi zizaca mu mikino ya kamarampaka.











