sangiza abandi

Ibihugu bya Afurika byasabwe guhana amakuru no kunoza ubuziranenge bw’imiti byohererezanya

sangiza abandi

Abagenzuzi b’imiti muri Afurika basanga ibihugu bikwiye kurushaho kunoza ubuziranenge no gusangira amakuru kugira ngo imiti yambukiranya imipaka ishobora guteza ibibazo bikemurwe itarahabwa abarwayi ngo ibagireho ingaruka.

Ibi byagarutsweho mu nama mpuzamahanga yiga ku mutekano w’umurwayi iri kubera i Kigali, yitabiriwe n’abagenzuzi b’imiti, abaganga, abashakashatsi n’abandi bari mu nzego zishinzwe kubungabunga ubuzima muri Afurika.

Abitabiriye iyi nama bavuga ko ubugenzuzi bw’imiti budakwiye kurangirira ku kureba niba umuti wujuje ubuziranenge mbere yo kuwushyira ku isoko gusa, ahubwo hakenewe no gukomeza kuwukurikirana umaze kugera ku barwayi.

Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko hari n’ikibazo cy’abakozi bashinzwe imiti ariko bakaba badafite ubumenyi bukenewe, ibyagaragajwe nk’ibishobora kugira ingaruka ku buryo imiti ibikwa, ikoreshwa cyangwa igenzurwa.

Hari uwavuze ko “Mu mezi abiri ashize twasuye ahari ububiko bw’imiti dusanga umukozi ushinzwe iyo miti nta bumenyi busabwa afite. Ese ubwo tugenzura iyo mikorere? Oya, ahubwo turi kugenzura imiti.”

Bagaragaje ko gukemura ikibazo cy’imiti itujuje ubuziranenge bisaba no kureba ubushobozi bw’abayishinzwe, ndetse n’ibikorwaremezo ibihugu bifite mu kuyipima no kuyisesengura.

Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, Dr Raymond Muganga, yagaragaje ko gusangira amakuru hagati y’ibihugu bishobora gufasha mu gutanga ubutabazi hakiri kare.

Dr Muganga yatanze urugero rw’ikibazo cyabaye muri Gambia, aho imiti yanduye yateje indwara zikomeye ku bana.

Ati: “Mumvise ikibazo cyabaye muri Gambia. Twarabimenye uko byagenze, tujya kureba ko iyo miti natwe tuyifite mu Rwanda. Twasanze atari yo dufite ku isoko ryacu, ariko twabwiye abantu ko bagomba kwirinda iyo miti.”

Mu 2022, Gambia yahuye n’icyorezo cy’indwara ikomeye y’impyiko ku bana cyahujwe n’imiti y’inkorora yari yanduye; OMS yatangaje ko habonetse abantu 78 barwaye, muri bo 66 bakaba barapfuye. Iperereza ryagaragaje ko iyo miti yari irimo urugero rutemewe rw’ibinyabutabire byangiza umubiri.

Dr Muganga avuga ko amakuru nk’aya akwiye kugera ku bagenzuzi b’ibindi bihugu vuba kugira ngo hafatwe ingamba mbere y’uko ikibazo kigera ku barwayi benshi.

Yagize ati “Ayo makuru ugomba kuyashaka ukanayahabwa. Buri wese afite inshingano zitandukanye, hanyuma iyo umaze kubona amakuru ufata ibyemezo kugira ngo ufashe abantu, cyane cyane ushyira imbere ubuzima bw’abantu.”

Afurika ishaka uburyo bumwe bwo gukurikirana imiti

Dr Kimmo Mäkinen, umwe mu bashinze umuryango wa Medicines for Africa, yavuze ko ibibazo biterwa n’imiti bikiri mu bikibangamira umutekano w’abarwayi muri Afurika.

Yagaragaje ko hakenewe gushyira umutekano w’umurwayi ku isonga mu igenzura ry’imiti no mu biganiro bireba ubuzima.

Ati “Ingaruka zifitanye isano n’imiti ziracyaza imbere mu bibazo bibangamira umutekano w’umurwayi ku mugabane wa Afurika.”

Abitabiriye iyi nama basabye ko ibihugu bishimangira ubushobozi bw’ibigo bipima imiti, bikongera ubumenyi bw’abakozi bayigenzura ndetse bigashyiraho uburyo bwihuse bwo gutangiza amakuru igihe hari umuti ukemangwa.

Umuyobozi Mukuru wa African Medicines Agency (AMA), Delese Mimi Darko, yavuze ko intego atari ugusimbura ibigo by’igihugu bishinzwe imiti, ahubwo ari uguhuza ubumenyi n’uburyo bihari kugira ngo ibihugu bikorere hamwe.

Yavuze ko gahunda ihuriweho izafasha ibihugu gusangira amakuru ku ngaruk z’imiti itujuje ubuziranenge n’nyiganano, ndetse n’ibindi bibazo bishobora gushyira ubuzima bw’abarwayi mu kaga.

Ikigo African Medicines Agency (AMA) gifite icyicaro i Kigali, kikaba gifite inshingano zo gufasha ibihugu bya Afurika kongera ubushobozi mu kugenzura imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi.

Kuva muri Mutarama 2026, AMA, yatangiye no kugira uruhare mu guhuza ibikorwa byo guhuza uburyo bwo kugenzura imiti muri Afurika no mu gukurikirana umutekano wayo.

Photos:

[fluentform id="3"]