Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi 15 yerekeje i Montréal muri Canada, aho izitabira shampiona yisi yo gusiganwa ku magare 2026 (UCI), izatangira kuva ku wa 20 kugeza ku wa 27 Nzeri 2026.
Mbere yo guhaguruka, Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda, Clement Makuza, yahaye ibendera ry’u Rwanda abakinnyi n`abagize iri stinda.
U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi 15, barimo abagabo n’abagore bazahatana mu byiciro bitandukanye.
Mu bagabo bakuru, bazwi nka Elite, u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Nsengiyumva Shemu na Niyonkuru Samuel. Mu cyiciro cy’abagabo batarengeje imyaka 23, harimo Nshutiraguma Kevin na Ufitimana Shadrack.
Mu cyiciro cy’abagabo bato (Junior), u Rwanda ruzaba rufite Muhawenimana Jonathan, Byusa Pacifique, Ishimwe Bryan na Nkurikiyinka Jackson.
Ku ruhande rw’abagore bakuru, abazaserukira u Rwanda ni Ingabire Diane, Nirere Xaverine na Nyirarakundo Claudette.
Mu bagore batarengeje imyaka 23 (U23), u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Byukusenge Marirate na Mwamikazi Jazilla, mu gihe mu cyiciro cy’abakobwa bato (Junior) hazahatana Akimana Donatha na Masenghesho Yvonne.
Abakinnyi 15 mu bagabo n’abagore baserukiye u Rwanda batoranyijwe nyuma y’imyitozo bakoreye mu kigo cya UCI Regional Satellite Centre giherereye i Musanze.
Aya marushanwa azabera i Montréal muri Canada, aho rizitabirwa n’abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.










