sangiza abandi

Mu mwaka umwe u Rwanda rwatabaye abaturage barwo 297 bari baracurujwe mu mahanga 

sangiza abandi

Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko Abanyarwanda 297 bari baracurujwe mu bihugu bitandukanye bagaruwe mu Rwanda hagati ya Nyakanga 2025 na Kamena 2026, benshi muri bo bakaba ari urubyiruko.

Ibi byatangajwe ku wa 15 Nzeri 2026 ubwo Minisiteri y’Ubutabera yakoreraga mu Karere ka Rubavu ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Umukozi ushinzwe ubutabera mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubutabera, Ingabire Joselyne, yavuze ko imibare igaragaza ko icuruzwa ry’abantu rikomeje kuba ikibazo gikomeye, cyane cyane ko ikoranabuhanga riri gukoreshwa mu gushuka abashaka akazi cyangwa andi mahirwe mu mahanga.

Yagize ati: “Imibare iheruka ku kibazo cy’icuruzwa ry’abantu igaragaza ko kuva Nyakanga 2025 kugeza muri Kamena 2026, hari hamaze kugarurwa abantu 297.”

Ingabire yabwiye IGIHE ko abo bantu bari baracurujwe mu bihugu bine ari byo Cambodia, Laos, Myanmar na Oman, avuga ko abenshi ari urubyiruko.

Yagaragaje kandi ko u Rwanda rukomeje gukurikirana abakekwaho ibi byaha. Mu gihe cya vuba, imanza 11 zaregwamo abantu 12 ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu zarasomwe, bigaragaza ko iki cyaha kibaho no mu Rwanda.

Abagaruwe mu gihugu bahabwa ubufasha burimo ubuvuzi n’ubundi bufasha bwihariye, aho Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko bashobora kumara amezi atandatu bitabwaho mbere yo gusubizwa mu miryango yabo.

U Rwanda rufite amasezerano mpuzamahanga rwemeje agamije kurwanya icuruzwa ry’abantu, ndetse rukomeje gushyira imbaraga mu gukumira iki cyaha, guhana abagikora no gufasha abakorewe icuruzwa.

Ku bijyanye no guhana ababikora, imibare ya Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko mu myaka itatu ishize abantu 54 bahamijwe ibyaha by’icuruzwa ry’abantu bagahanwa. Muri bo, 24 bahamijwe icyaha mu 2023, 18 mu 2024 na 12 mu 2025.

Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda yatangaje ko irimo gusuzuma uko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu cyashyirwa mu byaha bidasaza kuko ibimenyetso by’abagikora rimwe na rimwe bitinda kuboneka bikagira ingaruka ku itangwa ry’ubutabera ku bagikorewe.

Photos:

[fluentform id="3"]