Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA), rwatangaje ko ruri gukorana n’inzego zitandukanye mu rwego rwo guha Abanyarwanda uburyo bwo gushora imari mu migabane y’uruganda Dangote Petroleum Refinery ruri mu zikomeye muri Afurika.
CMA yatangaje hari ibiganiro n’abafatanyabikorwa bigamije guha Abanyarwanda amahirwe yo kugura imigane ku muri Dangote Petroleum Refinery (IPO) izaba igiye kugurishwa bwa mbere ku isoko ry’imari n’imigabane.
Capita Market Authority yatangaje ko imyiteguro irimbanyije ndetse ko abifuza gushora imari muri iyi IPO bashobora kwandikisha ko bashaka kuyitabira binyuze muri United Capital Financial Services Rwanda Ltd.
Sosiyete ya United Capital Financial Services Rwanda Ltd, iri mu zemerewe gucuruza imigabane ya Dangote Petroleum Refinery, yatangaje ko yahaye abashoramari bo mu Rwanda uburyo bwo kwitabira kugura imigabane ku nshuro ya mbere igurishwa ku bantu bose muri rusange. Abemerewe kugura harimo abantu ku giti cyabo n’ibigo.
Iyi sosiyete yavuze ko iyi migabane ifite agaciro ka miliyari 1,63$ (hafi miliyari 2400 Frw), ari na bwo bwa mbere ikigo cy’abantu ku giti cyabo gitangiye kugurisha imigabane ku nshuro ya mbere ihenze mu mateka y’amasoko y’imari muri Afurika.
United Capital yavuze ko imigabane izagurishwa kuri 589 Frw (angana na $0.40), aho umuntu ashobora kugura nibura imigabane 10.
CMA Rwanda yashimangiye ko kwiyandikisha kugaragaza ubushake bwo gushora imari ariko amakuru arambuye ku buryo Abanyarwanda bazashobora kwitabira iri tangwa ry’imigabane azatangazwa nyuma y’uko gahunda zose zinozwa.
Uruganda rwa Dangote Petroleum Refinery ruri i Lagos muri Nigeria rufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru twa peteroli ibihumbi 650 ku munsi, rugakora n’ibindi bikoresho by’imiti nka polypropylene.
Dangote Petroleum Refinery rwashinzwe n’umushoramari w’Umunya-Nigeria Aliko Dangote. IPO yarwo iha abashoramari amahirwe yo kugura imigabane y’uruganda binyuze ku isoko ry’imari, mu gihe ibisabwa n’amabwiriza abigenga byubahirijwe.









