sangiza abandi

APR FC na Al Hilal zatangiye neza BK Pro League

sangiza abandi

APR FC yatangiye itsinda Marine FC ibitego 4-2 naho Al Hilal SC itsinda Kigali FC ibitego 2-0 mu mikino y’umunsi wa 3 wa Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League, yabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2026.

APR FC na Al Hilal SC ni umukino wazo wa mbere zari zikinnye muri BK Pro League nyuma y’uko yasubikiwe ibiri yabanje kuko zari mu mikino nyafurika ya CAF Champions League ndetse zombi zabashije kurenga ijonjora ry’ibanze.

Umukino wabanje ni uwo Kigali FC yahoze yitwa AS Kigali yari yakiriye Al Hilal SC saa 15h00.

Al Hilal yihariye cyane uyu mukino ndetse ibasha kuwutsinda ku bitego 2-0 byatsinzwe na Ansumana Samura ku munota wa 16, ndetse anatanga umupira wavuyemo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ahmed Salem ku munota wa 63.

Ansumana Samura ni nawe wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino.

Ku rundi ruhande, Kigali FC yarangije umukino ntamupira n’umwe iteye ugana mu izimu, bishimangira uburyo yari yarushijwe cyane kuko Al Hilal yo yateye amashuti 11 yaganaga mu izamu ariko amwe umuzamu Ndikuriyo Patient akayazibira.

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho umukino wahuje APR FC na Marine FC watangiye saa 18:30.

Uyu mukino watangiye ikipe ya Marine FC y’umutoza Rwasamanzi Yves yitwara neza ndetse ikina neza kurusha APR FC ibasha no kuyitsinda ibitego bibiri byatsinzwe na Sibomana Sultan Bobo ku munota wa 16 na Ntirushwa Aime ku munota wa 35.

APR FC yarimaze gutsindwa ibitego bibiri nayo yanyuzagamo ikataka izamu ndetse biyibyarira igitego ku munota wa 37 cyatsinzwe na Cheick Djibril Outtara nyuma y’umupira yari ahawe neza na Kouadiokan Michel Breygeneve Amani wakinaga ku ruhande asatira izamu.

Amakipe yagiye kuruha ari Marine FC iyoboye n’ibitego 2-1, maze umutoza Taleb Abderrahim wa APR FC yinjirana impinduka mu gice cya kabiri akuramo Kouadiokan Michel Breygeneve Amani ashyiramo umugande Kiwanuka Hakim.

Kiwanuka ni nawe wahinduye umukino kuko ku munota wa 51 yazamukanye umupira neza ku ruhande rw’iburyo maze awuhereza Raouf Memel Dao, nawe ntiyazuyaza atsinda igitego cya kabiri cya APR FC.

Ku munota wa 61, Kiwanuka yongeye gutanga umupira neza kwa kapiteni wa APR FC Cheick Djibril Outtara ahita atsinda igitego cya gatatu, kiba icya kabiri atsinze muri uyu mukino.

APR FC yakomeje kwiharira umukino mu gihe abakinnyi ba Marine FC byagaragaraga ko bacitse intege, ndetse ibasha kubona igitego cya kane ku munota wa 81 cyatsinzwe na Uwiyaremye Fidali wari winjiye mu kibuga asimbuye nyuma y’umupira yari acomekewe neza na William Mel Togui.

Umukino muri rusange warangiye APR FC itsinze Marine FC ibitego 4-2, ikomeza urugendo rwayo rwo kudatsindwa n’iyi kipe y’i Rubavu muri Shampiyona.

APR FC yahise ifata umwanya wa 3 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, naho Al Hilal SC ifata ummwanya wa 4.

Cheick Djibrill Outtara yahise aba umukinnyi wa mbere umaze gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona n’ibitego bibiri naho Kiwanuka Hakim ahiga abandi mu gutanga imipira myinshi yavuyemo ibitego, yatanze imipira ibiri.

Kuri uyu wa Kane tariki 17 Nzeri 2026 BK Pro League irakomeza hakinwa imikino ibiri, Mukura VS&L izakira Police FC kuri Sitade Kamena mu karere ka Huye saa 15h00, naho saa 18h30 Rayon Sports yakire Sunrise FC izamutse uyu mwaka kuri Kigali Pele Stadium.

Photos:

[fluentform id="3"]