sangiza abandi

Urubanza rw’ubujurire rwa Shema Fabrice rwimuwe

sangiza abandi

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwimuye urubanza ruregwamo Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru mu Rwanda FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, ku bijyanye n’igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo yakatiwe.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Nzeri 2026, ni bwo hari hateganyijwe kuburanisha urubanza rw’ubujurire bwa Shema Ngoga Fabrice ku cyemezo cy’igifungo cy’iminsi 30 yari yarahawe.

Icyakora, iburanisha ntiryabaye nk’uko byari biteganyijwe, kuko abunganira Shema Fabrice batanze imbogamizi zijyanye n’igenzurwa mu masezerano y’ubwumvikane n`ubushinjacyaha , bituma urubanza rusubikwa.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahise rutegeka ko urubanza ruzongera kuburanishwa ku wa 23 Nzeri 2026, saa Tatu za mu gitondo, aho abarebwa n’uru rubanza bazongera kwitaba urukiko.

Ku wa 2 Nzeri 2026 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko umushoramari akaba na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, afungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma y’uko Umucamanza jemeje ko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwaho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya aburana afunze.

Urubanza rw’ubujurire ruregwamo Shema Fabrice rwimuriwe tariki 23 Nzeri 2026

Photos:

[fluentform id="3"]