Abaturage b’u Rwanda na Benin basabwe kubyaza umusaruro umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka isaga 10, bakawubyaza amahirwe y’ishoramari n’ubufatanye mu guteza imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Benin ni igihugu giherereye muri Afurika y’Iburengerazuba, gifite inkombe ku Nyanja ya Atlantika binyuze mu Kigobe cya Guinea. Iyi miterere y’igihugu igiha amahirwe mu bucuruzi no mu ishoramari, mu gihe ubukungu bwacyo bwakomeje kwiyongera, aho mu 2025 bwazamutseho 8.1%.
Kuva mu 2016, u Rwanda na Benin byakomeje gushimangira umubano wabyo, binyuze mu gusurana kw’abakuru b’ibihugu ndetse no mu masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono mu nzego zitandukanye.
Kuri ubu, Perezida wa Benin Romuald Wadagni uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, yigeze kuba Minisitiri ushinzwe Ubukungu n’Imari muri Benin kuva mu 2016, ndetse hari amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Benin yashyizweho umukono akiri muri uwo mwanya.
Umwe mu Banyabenin bamaze imyaka isaga 10 mu Rwanda avuga ko umubano w’ibihugu byombi ari urugero rugaragaza ko Afurika ishobora kugera kuri byinshi iyo ibihugu byayo bihisemo gukorera hamwe.
Ati “Iyo ubonye umubano w’ibihugu byombi, ubonamo ko nta cyo Afurika idashobora kugeraho, cyane cyane iyo ibihugu byiyemeje kwishyira hamwe. Uyu munsi dufite gahunda n’imishinga myinshi ishobora kuba amahirwe akomeye, ariko ntibigomba kuguma mu rwego rwa politiki gusa. Natwe abaturage tugomba kubibyaza umusaruro.”
Kamanzi Uwizera Gloria, Umunyarwandakazi ukorera mu bihugu byombi, na we avuga ko uyu mubano ushobora kuba umusingi w’imikoranire ishingiye ku mahirwe ibihugu byombi bifite.
Ati: “Iyi ni intambwe ikomeye cyane. Uruzinduko rw’Umukuru wa Benin mu Rwanda ni ikimenyetso gikomeye ku bacuruzi n’abashoramari, kuko rugaragaza ko imikoranire hagati y’ibihugu byombi ikomeje gutera imbere.”
Amakuru ahari agaragaza ko mu Rwanda habarirwa Abanyabenin basaga 300, bakora ibikorwa bitandukanye birimo ishoramari, mu gihe abandi baba mu Rwanda kubera amasomo ndetse na serivisi zitandukanye.
Abahagarariye abaturage n’abikorera bavuga ko uyu mubano udakwiye kugarukira ku masezerano asinywa n’abayobozi gusa, ahubwo ko hakwiye gukomeza gushakwa uburyo aya mahirwe agera ku baturage, abacuruzi n’abashoramari bo mu bihugu byombi.
Kubyaza umusaruro uyu mubano bishobora gufasha u Rwanda na Benin kongera ubucuruzi, ishoramari n’ihanahana ry’ubumenyi, bityo umubano wa dipolomasi umaze imyaka isaga 10 ugahinduka amahirwe afatika ku baturage b’ibihugu byombi.
Mu ruzinduko Perezida Wadagni ari kugirira mu Rwanda yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame byasize abayobozi mu nzego zitandukanye ku mpande zombi basabwe gushyira imbaraga mu bufatanye bw’ibihugu byombi no gushyira imbaraga mu nzego z’ubufatanye nshya, habyazwa inyungu gahunda zihuriweho.
U Rwanda na Benin ni ibihugu bibifatanya mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ikoranabuhanga, ubuhinzi, igenamigambi ry’imijyi, serivisi za Leta n’umutekano.









