Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Uruganda rukora imifariso ruzwi nka Kigali Foam rukorera i Gikondo rwafashwe n’inkongi y’umuriro bikekwa ko yatewe n’ibikorwa byo gusudira byakorerwaga hafi yarwo.
Mu masaha ari hagati ya saa yine na Satanu za mu gitondo ni bwo uru ruganda ruhererye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gikondo ahazwi nko kwa Mutangana, rwafashwe n’inkongi y’umuriro.
Abakora muri uru ruganda babwiye Umunota ko iyi inkongi yaje ifite ubukana bwinshi ndetse bahita bahamagara inzego z’ubutabazi kuko kuko umwotsi wazamukaga ari mwinshi.
Nyuma Polisi y’ u Rwanda, Ishami rishinzwe kuzimya Inkongi n’Ubutabazi, yahise ihagera itangira kuzimya iyi nkongi
Abakora muri uru ruganda bavuga ko batunguwe no kumva hari gushya batazi icyari kibaye, ariko bihutiye kuzimye uko bashoboye gusa ngo umuriro uba mwinshi ndetse bitabaza polisi
Nzabamwita Ananias ukora muri uru ruganda yagize ati “ Umuriro wari mwishi kuko hano hari harimo imyanda (amadeshe) myinshi n’ibindi bikoresho batakatamo matola, ubwo njyewe nasohotse mbona umuriro wamaze gukwira hano hose tugerageza kuzimya dukoresheje kizimyamoto ariko biranga.”
Nzabamwita yavuze ko bari batewe ipungenge n’uko inkongi yashoraga no gufata no mu nyubako zikikije uru ruganda kuko umuriro wari mwinshi.
Ibikoresho bitandukanye by’uru ruganda byahangirikiye nubwo agaciro k’ibyangiritse kataratangazwa gusa ntawakomeretse cyangwa ngo ahasige ubuzima.
Ku cyateye inkongi, haracyekwa imirimo yo gusudira yakorwaga hifashishijwe amashanyarazi yo kuri uru ruganda.
Si ubwa mbere uru ruganda rwibasiwe n’inkongi y’umuriro kuko mu 2012 nabwo rwafashwe n’inkongi iturutse ku mashanyarazi.
Iyi nkuru turacyayikurikirana, turayibagezaho ku buryo burambuye mu mwanya uri imbere.








