sangiza abandi

Camarade ntiyishimiye uwahembwe nk’umukinnyi w’umukino yanganyijemo na Rayon Sports

sangiza abandi

Umutoza Banamwana Camarade utoza Sunrise FC ntiyishimiye ko rutahizamu wa Rayon Sports Kameni Herman Junior yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino w’umunsi wa 3 wa Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League, amakipe yombi yanganyijemo igitego 1-1.

Banamwana yavuze ko kuri we yabonaga umukinnyi wa Sunrise FC Nzeyimana Jean Petit ariwe wari ukwiye iki gihembo, kuko yatsinze igitego ndetse akanakina neza hagati mu mukino ariko cyahawe umukinnyi wa Rayon Sports kuko ari ikipe nkuru.

Umutoza wa Sunrise FC yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino yanganyijemo na Rayon Sports igitego 1-1.

Ikindi yavuze ni uko gutsinda ikipe ya Rayon Sports ari ibintu bishimishije kuko ari ikipe ifite abafana benshi.

Yagize ati,”Iyo utsinze Rayon Sports urataha ugasinzira, ukaruhuka neza kuko ni ikipe ifite abafana benshi, ni ikipe uba wumva nawe ubwawe ko kuyitsinda bishimishije.”

Kuri uyu wa Kane tariki 17 Nzeri 2026 nibwo ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye Sunrise FC izamutse uyu mwaka mu mukino w’umunsi wa 3 wa BK Pro League kuri Kigali Pele Stadium.

Uyu mukino watangiye saa 18h30 wari umukino wa mbere Rayon Sports ikinnye muri Shampiyona, mu gihe wari umukino wa kabiri Sunrise FC igiye gukina.

Umukino watangiye Sunrise FC ihererekanya neza ndetse ihusha uburyo imbere y’izamu rya Rayon Sports ariko ntibyatinze kuko ku munota wa 7 gusa w’umukino, Nzeyimana Jean Petit yatsindiye iyi kipe igitego cya mbere nyuma y’ishoti rikomeye yateye maze umuzamu Dande Junior ntiyamenya aho umupira unyuze.

Nyuma yo gutsindwa igitego, Rayon Sports yatangiye gukinisha imbaraga ndetse na Sunrise FC isa nk’isubiye inyuma, iza kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 27 cyatsinzwe na kameni Herman Junior nyuma y’umupira yari ahawe neza n’umutwe na Tambwe Ngongo Gloire.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, mu gihe cya kabiri Rayon Sports yatatse cyane ishaka igitego cya kabiri ariko ntibyayikundira, mu gihe na Sunrise FC yanyuzagamo ikataka izamu.

Umukino muri rusange warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, Sunrise FC yahise ifata umwanya wa 12 n’amanota 2 mu mikino ibiri naho Rayon Sports ifata umwanya wa 13 n’inota rimwe mu mukino umwe imaze gukina muri BK Pro League.

Ku munsi wa kane wa BK Pro League, Rayon Sports izakirwa na Gorilla FC kuri Kigali Pele Stadium tariki 9 Ukwakira 2926, naho Sunrise FC izakira Police FC kuri Sitade Nyagatare tariki 11 Ukwakira 2026.

Photos:

[fluentform id="3"]