Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya volleyball mu bagabo yatsinzwe n’iya Cameroon amaseti 3-1 bituma isoreza imikino y’amatsinda ku mwanya wa kabiri mu Gikombe cya Afurika, bityo izanyura mu mikino ya 1/8 ishaka itike ya 1/4 aho igomba kwisobanura na n’iya Gambia.
Kuri uyu wa Kane tariki 17 Nzeri 2026 nibwo hasojwe imikino y’amatsinda mu Gikombe cya Afurika cya 2026 kiri kubera i Tunis muri Tunisia.
U Rwanda rwasoje imikino y’amatsinda rukina na Cameroon, uyu ni umukino wari ufite igisobanuro gikomeye kuko ikipe yari kuwutsinda yagombaga guhita iyobora itsinda ndetse igahita igera muri 1/4 bitayisabye guca mu mikino ya kamarampaka.
U Rwanda rw’umutoza Frédéric Guérin rwatangiye rwegukana iseti ya mbere ku manota 25-18, ariko Cameroon iva inyuma ihita itwara amaseti 3 akurikirana ku manota 25-21, 25-23 na 25-19.
Uretse kuba Cameroon ari ikipe ikomeye, ni ikipe yari ifite n’amahirwe yo kuba itoza na Jean Patrice Ndaki Mboulet umaze imyaka 3 atoza mu Rwanda mu makipe ya REG VC yatoje imyaka ibiri na Kepler VC yatoje umwaka umwe, bishimangira ko yari azi neza abakinnyi b’umutoza Frédéric Guérin kuko bose n’ubundi bakina mu Rwanda.
Nyuma y’uyu mukino, Cameroon yahise iyobora itsinda D n’amanota 9, u Rwanda ruba urwa kabiri n’amanota 6, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) iba iya gatatu n’amanota 3 naho Santarafurika iba iya nyuma mu iri tsinda ntanota na rimwe ifite.
Bitewe n’uko amakipe 13 ariyo yitabiriye igikombe cya Afurika kandi haragombaga gukinwa 1/8, byemejwe ko amakipe azaba aya mbere mu itsinda A, C na D azahita abona itike ya 1/4, naho andi makipe 10 asigaye akaba agomba guce mu mikino ya 1/8 yishakamo andi makipe 5 ajya muri 1/4.
Amakipe yahise abona itike ya 1/4 ni Tunisia yayoboye itsinda A, Nigeria yayoboye irya C na Cameroon yayoboye irya D.
Hanyuma mu mikino ya 1/8 u Rwanda ruzakina na Gambia yabaye iya 3 mu itsinda B kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Nzeri 2026, saa saba zuzuye (13h00) ku isaha y’i Kigali.
Indi mikino izakinwa, Maroc izakina na Santarafurika, Ghana izakina na Chad, Misiri izakina na Santarafurika naho Algeria izakina na Kenya, iyi mikino yose izakinwa kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru.
Nyuma y’uko imikino y’amatsinda irangiye, kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2026 ni umunsi w’ikiruhuko ku makipe yose.










