sangiza abandi

Ntayandi mahitamo yari ahari: B Drew wa The Unity ku isibwa ry’indirimbo “Reka Mbeho” yarikoroje

sangiza abandi

Ku mbuga nkoranyambaga impaka ni zose cyane cyane ku bakurikirana ibijyanye n’imyidagaduro by’umwihariko abakunzi b’umuziki nyuma y’indirimbo ‘Reka Mbeho’ yahuriyemo abahanzi bari mu bakomeye mu Rwanda mu njyana ya Hip Hop ariko nyuma y’iminsi mike isohotse ikaza gukurwa ku mbuga zicururizwaho imiziki.

Ni indirimbo yahuriyemo abahanzi b’Abanyarwanda barimo Riderman, Bulldog, Juno Kizigenza, Ish kevin, Papa Cyangwe ndetse n’itsinda rya The Unit.

Mu kiganiro Umunyamakuru Yago Pon Dat yagiranye na B Drew, umwe mu basore bagize itsinda rya The Unit, ari naryo ryatanze igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo, yasobanuye byinshi ku mateka yayo n’impaka zayikurikiye nyuma y’uko igiye hanze.

B Drew yavuze ko igitekerezo cyo gukora “Reka Mbeho” cyatangiye mu mpera za 2025, mu gihe amajwi yayo yasojwe gufatwa muri Werurwe 2026.

Yanasobanuye ko mu mashusho y’iyi ndirimbo hari ibice byari byarafatiwemo amashusho agaragaramo inzoga, ariko ko ibyo bice byaje gukurwamo mu rwego rwo kubahiriza gahunda za Leta zijyanye no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

B Drew yavuze ko we na bagenzi be bakunda u Rwanda kandi ko nta mugambi bari bafite wo gukora igihangano cyateza umwuka mubi mu gihugu.

Yagize ati: “Nkunda u Rwanda, ntabwo nakora ikintu cyateza umwuka mubi.”

Yakomeje avuga ko nubwo yaba aba muri Amerika cyangwa ahandi hatari mu Rwanda, ibyo bidakuraho ko yubaha Igihugu kandi ko we na bagenzi be badashobora gukora igihangano kigamije gushora abaturage mu myigaragambyo cyangwa guteza imvururu.

Ati: “Nubwo mba muri Amerika, ntahandi nzi hatari mu Rwanda, ntabwo twakora igihangano gisa cyangwa cyashora abaturage kwigomeka cyangwa guteza imvururu kuri Leta.”

Uyu musore kandi yavuze ko nyuma y’impaka zari zimaze kuvuka, basanze nta kindi gisubizo cyari gisigaye uretse gufata umwanzuro wo gusiba burundu iyi ndirimbo.

Ati: “Nta kindi cyo gukora kitari icyo gusiba iyi ndirimbo, twizeza Abanyarwanda kubaha ibintu byiza.”

Kuva iyi ndirimbo yajya hanze, bamwe mu bayumvise batangiye kuvuga ko amagambo ayirimo ashobora kuba agaragaza ubutumwa bwo kurwanya gahunda za Leta, ibyabaye intandaro yo gufata umwanzuro wo kuyikura ku mbuga zicururizwaho imiziki bitewe n’abari batangiye kuyikoresha mu bihabanye n’icyo abahanzi bavuga ko bashakaga kumvikanisha.

Nyuma y’izi mpaka, indirimbo yari yashyizwe ku muyoboro wa YouTube wa Riderman yaje kugirwa ”Private” ku buryo itakomeza kubonwa na buri wese, icyo gihe yari imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 300 mu minsi 3 yari imaze.

Ibi ariko byabaye yamaze gukwirakwira ndetse bamwe bari baramaze kuyibika ku buryo n’ubundi hari abahise bayisubiza ku miyoboro yabo ya YouTube.

Itsinda rya The Unit ryashyize umucyo ku ihagarikwa ry’indirimbo Reka Mbeho yakuruye impaka kuri mbuga nkoranyambaga

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]