sangiza abandi

Ikipe ya Como-Jannali FC yo muri Australia itegerejwe mu Rwanda

sangiza abandi

Ikipe ya Como-Jannali Footbal Club yo muri Australia irateganya gukorera ubukerarugendo bushingiye ku mupira w’amaguru mu Rwanda kuva tariki 25 Nzeri kugeza tariki 8 Ukwakira 2026.

Perezida w’iyi kipe, Adam Cranney yavuze ko uru ruzinduko rwo gusura u Rwanda ruzaba ari amahirwe yo kubaka ubunshuti bushya no guhuza imikoranire mu mupira w’amaguru w’abagore.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, naryo ryemeje iby’uru rugendo rw’iyi kipe mu Rwanda.

Iyi kipe izagerana mu Rwanda n’itsinda ry’abantu 30 harimo n’abakinnyi b’abangavu batarengeje imyaka 18, abatoza b’ikipe n’abayobozi bayo ndetse n’ababyeyi.

Ikipe ya Como-Jannali FC yafashe umwanzuro wo kuzakorera ubu bukerarugendo nyuma y’uko Abanyarwanda batuye muri Australia mu Mujyi wa Sydney muri Leta ya New South Wales, bayikundishije u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Mu gihe Como-Jannali FC izamara mu Rwanda izakina imikino 3 ya gicuti n’amakipe yo mu Rwanda, izitabira ibikorwa rusange nk’Umuganda no gutera ibiti ndetse izasura n’ibyanya nyaburanga.

Como-Jannali FC ni ikipe yashinzwe mu 1956, ikina mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga cya Sutherland Shire Football Association.

Ikipe ya Como-Jannali Footbal Club yo muri Australia irateganya gukorera ubukerarugendo bushingiye ku mupira w’amaguru mu Rwanda kuva tariki 25 Nzeri kugeza tariki 8 Ukwakira 2026.
Como-Jannali FC yo muri Australia itegerejwe mu Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]