Urubyiruko rwikorera rwo mu bice by’icyaro ruvuga ko igiciro cy’ibikoresho rukoresha mu mishinga yarwo kiri mu mbogamizi zituma rutabasha kongera umusaruro no kwagura ibikorwa byarwo.
Izi mbogamizi zagarutsweho mu Ihuriro Ngarukamwaka ry’Urubyiruko rwikorera rwo mu Cyaro, ritegurwa n’Umuryango Catholic Relief Services (CRS), umaze imyaka 16 ukorana na rwo.
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iri huriro bagaragaje ko ibikoresho bihenze bituma umusaruro wabo uba muke ku isoko, ndetse bikabagora kugera ku buziranenge bw’ibicuruzwa bakeneye.
Hari abagaragaje ko ubushobozi bw’amatsinda yabo budahagije kugira ngo babashe kugura ibikoresho byose bikenewe, bigatuma ibikorwa byabo bigenda biguru ntege kandi bashaka kugera ku ntego zabo.
Catholic Relief Services ivuga ko binyuze muri gahunda ya Youth for Youth, imaze gukorana n’urubyiruko rurenga ibihumbi 47 rwiganjemo urwo mu cyaro.
Muri urwo rubyiruko, 70% rwabashije kongera igishoro cy’imishinga yarwo, nyuma yo guhabwa ubumenyi burimo kwihangira imirimo, gukorana n’ibigo by’imari no gufashwa kunoza ibyo rukora.
Muri gahunda ya Gera ku Ntego, amatsinda 243 y’urubyiruko amaze kwizigamira amafaranga arenga miliyoni 130, ndetse urubyiruko rwo muri ayo matsinda rumaze kugurizanya hagati yarwo amafaranga arenga miliyoni 100.
Leta igiye gukomeza korohereza urubyiruko kubona inguzanyo
Binyuze muri gahunda ya kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, NST2, Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbere guhanga imirimo, guteza imbere abikorera no kwagura amahirwe ku rubyiruko.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027, u Rwanda rwagennye miliyari zirenga 3,010 Frw ku mishinga y’iterambere n’ishoramari rya Leta hagamijwe guteza imbere ubukungu no kongera ahatangirwa akazi.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ivuga ko hari gahunda zitandukanye zigamije gufasha urubyiruko kubona amafaranga yo gushora mu mishinga yarwo, zirimo izinyuzwa muri Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD), KATAZA na SACCO.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko izi gahunda zikwiye kurushaho kumenyekana mu rubyiruko kuko hari gahunda nyinshi igihugu kiba cyarafashe binyuze muri za Banki nka BRD, KATAZA, SACCO n’ahandi.”
Yavuze ko amahuriro nk’aya afasha urubyiruko kumenya gahunda za Leta zihari ndetse n’ibisabwa kugira ngo rubashe kuzigeraho.
Ati: “Iyo urubyiruko rwinshi rudahuriye ahantu nk’aha mu nama, ntirumenya ko izo gahunda ziriho. Ubu tuba twaje hano tukababwira ko izo gahunda zihari, ariko tukanababwira icyo banki zisaba kugira ngo urubyiruko rubashe kujyayo.”
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko urubyiruko rukwiye gutangira kwizigamira, kugira konti muri banki ndetse no gukorera mu bimina bikorana n’ibigo by’imari, kugira ngo igihe rukeneye inguzanyo banki ibe isanzwe izi ibikorwa byarwo.
Yongeyeho ko Minisiteri iri gukorana na BRD mu rwego rwo korohereza urubyiruko kubona inguzanyo, cyane cyane ku bijyanye n’ingwate.
Ati “Twebwe icyo turimo gukora ni ukugira ngo dukorane na BRD, amafaranga urubyiruko ruje kwaka ntibajye bamwaka ingwate. 90% tujye twishingira izo ngwate, ariko nibura bo babashe kubona izo nguzanyo biboroheye.”
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko iyi gahunda itaragera ku rubyiruko rwinshi uko bikwiye, ariko ko Leta ifite ubushake bwo gukomeza korohereza urubyiruko rwatangije imishinga kubona ubushobozi bwo kuyiteza imbere.
Ati: “Leta ifite ubushake bwa politiki y’uko urubyiruko rwatangiriye igitekerezo, akikorera, aramutse agiye muri banki ajye abona amafaranga batamwatse ingwate kugira ngo akomeze yiteze imbere.”
Nubwo urubyiruko rwikorera rugihura n’imbogamizi zirimo igiciro cy’ibikoresho n’ubushobozi buke bwo kwagura imishinga, gahunda zo kurufasha kubona imari n’ubumenyi zikomeje gushyirwa imbere.
Leta n’abafatanyabikorwa bavuga ko gukomeza guhuza urubyiruko n’ibigo by’imari, kurushishikariza kwizigamira no korohereza imishinga yarwo kubona inguzanyo bishobora kurufasha kongera umusaruro no guteza imbere ibikorwa byarwo.
Kuva mu 2017 kugeza mu 2024 imirimo yahanzwe yari 1.374.214, mu gihe intego y’igihugu ari uguhanga ibihumbi 250 buri mwaka.









