Ingabo z’u Rwanda zigize RWABATT-2 ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika, zakoze igikorwa cyo gutanga serivisi z’ubuvuzi mu Igororero rya Bossembele, aho basuzumye, banavura ku buntu abantu barenga 90.
Muri iki gikorwa cyabaye ku wa Kane tariki 17 Nzeri 2026, RWABATT-2 yanatanze imiti izifashishwa mu gutanga serivisi z’ubuvuzi ku bagororwa.
Iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kumenya Gusoma no Kwandika, hagaragazwa akamaro ko gusoma no kwiga mu gufasha abagororwa kwitegura gusubira mu buzima busanzwe mu muryango.
Cyitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abashinzwe umutekano, ndetse n’uwari uhagarariye MINUSCA, Madamu Leïla Ben Othman, mu gihe itsinda rya RWABATT-2 ryari rirangajwe imbere n’Umuyobozi wa Batayo, Colonel Laurent Kalisa Munana.
Nyuma y’iki gikorwa, Umuyobozi w’Umujyi wa Bossembele, Semungubo Aristide, yashimiye RWABATT-2, by’umwihariko itsinda ry’abaganga, kubera iki gikorwa ndetse n’umusanzu batanze mu gukemura ibibazo by’ubuvuzi by’abafungiwe mu Igororero rya Bossembele ndetse n’abaturage bo mu gace karikikije.
Yagize ati: “Twabonye iki gikorwa nk’ikimenyetso cy’agaciro kigaragaza ubwitange bwa RWABATT-2 mu gushyigikira imibereho myiza no guteza imbere imikoranire n’abaturage, ndetse no kubaka ubufatanye hagati y’inzego z’ibanze n’abandi bafatanyabikorwa.”
Iki gikorwa cyongeye kugaragaza akamaro k’ubufatanye hagati y’abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro, inzego z’ibanze, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu guteza imbere imibereho myiza no kubaka icyizere mu baturage.










