Mu rwego rwo guteza imbere gahunda y’u Rwanda yo kuzamura ubukungu bubungabunga ibidukikije, Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2026, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje ibyemezo by’ingenzi bigamije gushimangira imikorere ijyanye no kurengera ibidukikije.
Ibi byemezo byafashwe kandi hagamijwe guhangana n’ihinduka ry’ibihe, ari na ko hatangwa amahirwe menshi yo gushora imari mu bikorwa bibungabunga ibidukikije.
Ni muri urwo rwego Ministeri y’Ibidukikije yashyizeho itegeko rigenga ibidukikije n’ihinduka ry’ibihе rigamije kurushaho kubungabunga abantu n’ibidukikije hanashyigikirwa iterambere rirambye n’ubudahangarwa ku ihinduka ry’ibihе.
Iby’ingenzi wamenya kuri iri tegeko
Iri tegeko rishimangira amabwiriza arebana n’ubuhumane n’imicungire y’imyanda, rigashyiraho uburyo bwo gushimangira ubwirinzi bujyanye n’icukurwa rya gazi n’ibindi bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage no kugabanya iyangirika ry’ibidukikije.
Rishyiraho kandi amabwiriza agenga imari, igenewe guhangana n’ihinduka ry’ibihе ndetse n’isoko ry’igihe rya karuboni; bigatuma ibikorwa bijyanye no kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ihinduka ry’ibihе bikorwa mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu.
Ikigega cy’Ibidukikije n’Ihinduka ry’Ibihe mu Rwanda
Ministeri y’Ibidukikije yongereye inshingano z’Ikigega cy’Ibidukikije n’Ihinduka ry’Ibihe mu Rwanda hagamijwe guteza imbere ishoramari ryita ku bidukikije, kongera imari mu buryo burambye, no gushyigikira imishinga ijyanye no guhangana n’ihinduka ry’ibihе.
Mu bishya birimo, harimo kuba iki kigega kizaba gishobora gukoresha uburyo bwinshi bwo gushaka amikoro no gutanga serivisi z’ubujyanama hagamijwe gushyigikira Gahunda y’Igihe yo guteza imbere ubukungu bubungabunga ibidukikije.
Harimo kandi gukusanya ishoramari ry’abikorera, aho hazashyirwaho ishami rihariye rishinzwe ishoramari.
Bizakorwa hagamijwe kurushaho gutegura no gukusanya ishoramari ry’abikorera, kwihutisha uburyo bwo kubona imari yo gushyira mu bikorwa imishinga y’ishoramari yo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ihinduka ry’ibihе mu Gihugu hose.








