Abanyarwanda bakoze ingendo mu mahanga bakoresheje miliyoni 197,8 z’amadolari ya Amerika, angana n’arenga miliyari 291 Frw, mu mezi atandatu ya mbere ya 2026.
Ni imibare ikubiye muri Raporo y’Ubushakashatsi ku Mikoreshereze y’Amafaranga mu Ngendo (Travel Expenditure Survey) yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku wa 15 Nzeri 2026.
NISR igaragaza ko muri iki gihembwe cy’amezi atandatu, miliyoni 98,1$ zakoreshejwe mu gihembwe cya mbere, mu gihe mu cya kabiri hakoreshejwe miliyoni 99,7$.
Mu gihembwe cya kabiri, ingendo z’akazi ni zo zakoreshejwemo amafaranga menshi, aho zonyine zari zifite uruhare rwa 49,1% by’amafaranga yose yakoreshejwe mu ngendo zo hanze.
Gusura inshuti n’abavandimwe byakurikiyeho aho hakoreshejwe miliyoni 20,5$, mu gihe ingendo zijyanye n’uburezi zakoreshejwemo miliyoni 18,9$. Ibiruhuko byatwaye miliyoni 8,6$, naho ingendo zo gushaka serivisi z’ubuzima zikoresha miliyoni 2,8$.
Raporo igaragaza kandi ko indege ari yo yakoreshejwe cyane mu ngendo zo hanze. Mu gihembwe cya kabiri, abagenzi bakoresheje miliyoni 76,2$ mu ngendo zo mu kirere, mu gihe izo ku butaka zakoreshejweho miliyoni 23,5$.
Muri icyo gihembwe, Abanyarwanda 53.904 ni bo bagarutse mu gihugu bavuye mu mahanga banyuze mu ngendo zo mu kirere. Muri bo, 31.876 bari baragiye mu ngendo z’akazi, 14.928 gusura inshuti n’abavandimwe, 4.929 bari mu biruhuko, 1.644 bari baragiye kwiga, naho 527 bari baragiye gushaka serivisi z’ubuzima.
Ku mipaka yo ku butaka ho, Abanyarwanda 276.416 bagarutse mu Rwanda muri icyo gihe. Abagera hafi kuri 210.000 bari baragiye mu ngendo z’akazi, mu gihe 59.599 bari basuye inshuti cyangwa abavandimwe.









