sangiza abandi

U Rwanda rwamenye abo bazahura muri FIFA World Cup & Festival 2026

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 15 izitabira ku nshuro ya mbere irushanwa rya FIFA World Cup & Festival 2026, yamenye itsinda iherereyemo n’ibihugu bazacakirana.

Amavuvi y’abatarengeje imyaka 15 azaba ari mu Itsinda Y hamwe na Côte d’Ivoire, Vanuatu, Albania, Turks & Caicos Islands na Mauritania.

Amatsinda y’iri rushanwa yatangajwe ku wa 18 Nzeri 2026, mu gihe irushanwa rizabera i Baku muri Azerbaijan kuva ku wa 22 kugeza ku wa 31 Ukwakira 2026.

Iri rushanwa ryateguwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) mu rwego rwo guha abana bato amahirwe yo guhura no gukina ku rwego mpuzamahanga, hatitawe ku rwego ibihugu byabo biba biriho muri ruhago.

Muri rusange, ibihugu 191 ni byo bizitabira iri rushanwa rizaba ribaye ku nshuro ya mbere aho bigabanyijwe mu matsinda 32.

Amakipe azitabira azajyana abakinnyi 14, barimo abavutse mu 2011 na 2012, hamwe n’abayobozi n’abandi bayaherekeza batarenze batandatu.

Mu mikino, buri kipe izajya ikinisha abakinnyi umunani. Umukino uzajya uba ugizwe n’ibice bibiri, buri gice kikazajya kimara iminota 20.

Ku munsi umwe hateganyijwe imikino 10, mu gihe imikino yose y’iri rushanwa izagera ku 1000.

U Rwanda ruzatangira kwitegura iyi mikino ruhereye ku itsinda rurimo, aho ruzaba rugomba guhangana na Côte d’Ivoire, Vanuatu, Albania, Turks & Caicos Islands na Mauritania.

Amavubi y’abatarengeje imyaka15 yisanze mu Itsinda Y ry’imikino y’Iserukiramuco ry’Igikombe cy’Isi

Photos:

[fluentform id="3"]