sangiza abandi

France Mpundu yahawe impano y’imodoka n’umugabo we 

sangiza abandi

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda, France Mpundu, yahawe impano y’imodoka n’umugabo Moctar.

Byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga z’aba bombi mu mashusho basangije ababakurikira ku rubuga rwa Instagram.

Muri aya mashusho, France Mpundu yagaragaye nk’umuntu utunguwe ubwo yahabwaga urufunguzo rw’imodokoka (Contaque) n’umugabo we Moctar.

Mu magambo yuje urukundo n’amashimwe, Moctar yagaragaje ko ari umunyamugisha kuba France ari umugore we ndetse ashima imana yabahuje bakaba babana nk’umugore n’umugabo.

Yagize ati “ Ndi umunyamugisha ku kugira hamwe n’ibi byose! Amashimwe ni ay’Imana”

Ku wa 25 Nyakanga 2026, ni bwo France Mpundu na Moctar basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye muri Niger, igihugu Moctar akomokamo. Mu gihe nyuma y’iminsi ibiri ari bwo batangaje ko bibarutse imfura y’umwana w’umukobwa.

Urukundo rwa France Mpundu na Moctar rwatangiriye mu irushanwa rica kuri televiziyo rya ‘The Secret Story’, ndetse birangira uyu musore ukomoka muri Niger aryegukanye.

Inkuru y’urukundo rwabo yatangiye kumenyekana cyane ubwo Moctar yambikaga France Mpundu impeta muri iki kiganiro, nubwo hari benshi babanje gukeka ko ari igice cy’umukino wari urimo kubera imbere ya camera.

https://www.instagram.com/reel/DdblHS_S8ln/?utm_source=ig_embed&ig_rid=ASC9TQ2-VdSeRYOvHo4Skpx

France Mpundu yahawe impano y’imodoka n’umugabo we 

Photos:

[fluentform id="3"]