Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball mu ngimbi zitarengeje imyaka 18 yasezerewe mu Gikombe cya Afurika kiri kubera i Abidjan muri Côte d’Ivoire nyuma yo gutsindwa na Guinea ibitego 25-22.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Nzeri 2026 nibwo uyu mukino wa 1/4 cy’irangiza wakinwe hagati y’ikipe y’u Rwanda yabaye iya kabiri mu itsinda C na Guinea yayoboye irya D.
N’ubwo u Rwanda rwasezerewe ariko rurakomeza urugamba rwo gushaka imyanya kuva ku wa 5 kugeza ku wa 8.
Umwanya wa gatanu nawo ufite igisobanuro gikomeye kuko amakipe 5 ya mbere azahita abona itike yo kuzakina igikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha.
U Rwanda rwari rwazamutse mu itsinda C rudatsinze umukino n’umwe kuko rwatsinzwe na Maroc, runganya na Libya.
Mu mukino wa nyuma w’itsinda Maroc yatsinze Libya ndetse ishyiramo ikinyuranyo cy’inganya n’icyo yashyizemo ku Rwanda, bituma u Rwanda na Libya banganya ibintu byose.
Itegeko rivuga ko mu gihe amakipe anganya ibintu byose harebwa ikipe yinjije ibitego byinshi, ibi nibyo byatumye u Rwanda ruzamuka ari urwa kabiri mu itsinda kuko rwinjije ibitego 62, naho Libya yinjiza 61.
Uretse Guinea yageze muri 1/2, andi makipe yahageze ni Misiri yatsinze Nigeria ibitego 55-21, Tunisia yatsinze Cameroon ibitego 35-18 na Maroc yatsinze Côte d’Ivoire ibitego 30-27.











