sangiza abandi

Hamuritswe igitabo cyitwa ‘The Comeback’ cyafasha umuryango Nyarwanda wugarijwe na za gatanya

sangiza abandi

Umwanditsi w’ibitabo akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Barbara Umuhoza, yamuritse igitabo cyitwa ‘The Comeback’ Surviving Divorce & Thriving After, cyibanda ku buzima bw’urushako burimo uko warushinga rugakomera, uko wahangana n’ihungabana rituruka ku gutandukana kw’abashakanye ugakira ibikomere ndetse ukongera ukubaka ubuzima.

Ni igitabo yamuritse ku mugaragaro mu muhango wabaye ku wa 18 Nzeri 2026 aho wari witabiriye n’abantu mu ngeri zinyuranye barimo n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Umuhoza Barbara yavuze byamutwaye imyaka ine kugira ngo iki gitabo ‘The Comeback’ asoze kucyandika kuko hari aho yagiye agera agaharika nyuma akongera agasubukura.

Yavuze The Comeback ari igitabo kitagarukira ku bantu runaka ahubwo ko mu kucyandika yibanze ku nyungu z’umuryango Nyarwanda muri rusange kandi yizeye ko kizagira icyo gifasha mu kubaka umuryango ukomeye.

Yagize ati “ The Comeback ni igitabo gifasha imiryango. Ntabwo ari igitabo kigarukira kuri twebwe gusa, n’abana bacu n’abazadukomokaho bizafasha kubaka imiryango yacu y’abanyarwanda.”

Ku mpamvu yahisemo izina The Comeback, Umuhoza yavuze yashatse kongera kwibutsa abantu cyane cyane abashakanye kudacika intege ngo gatanya ibe amahitamo ya mbere ahubwo ko bakwiye kongera bakagerageza bagashaka uburyo bakongera kubaka umuryango uhamye aho yatanze urugero rw’ikipe ya Arsenal yatwaye igikombe nyuma y’imyaka 22 avuga ko byaturutse ku kudacika intege.

Yagize ati “ Hari imiryango uyu munsi yicaye ivuga iti: twongere tugerageze, twishakemo imbaraga tubane kugira nmgo gatanya itatubaho. Urugero rwa Arsenal nkarugereranya n’abaciye muri gatanya bakirwana no guhagarara bagasohoka muri sosiyete itaborohera batinya kujya mu bantu kubera ipfunwe ariko bakagerageza gukomeza guhangana. Abo nabo The Comeback ni iyabo”.

Yavuze ko kandi mu kwandika iki gitabo yatekereje no ku rubyiruko rw’u Rwanda rutarashaka haba urwitegura kurushinga n’urutaratangira kujya mu rukundo ruhumwa amaso n’amarangamutima rimwe na rimwe rugakora amahitamo mabi agira uruhare mu gusenyuka kw’ingo nyinshi.

Muri rusange Umuhoza yasobanuye ko iki gitabo kirimo inyigisho zireba abantu mu byiciro bitatu birimo urubyiruko rubatarashaka n’urwitegura kurushinga, abashatse ariko bakaba bafite ibibazo mu ngo zabo ndetse n’abatandukanye n’abo bashakanye ariko bagifite ibikomere.

Umuhoza Barbara yavuze ko nyuma y’iki gitabo ari gutegura indi porogaramu yitwa The Comeback Re-rise izafasha abantu bo muri ibi byiciro bitatu n’abandi batabashije gusoma The Comeback.

Iki gitabo The Comeback kije ari icya kabiri nyuma y’icya mbere Umuhoza Barbara yanditse kitwa ‘Shaped’, yasohoye ku wa 16 Nyakanga 2022.

Muri ‘Shaped’ Umuhoza yari yaribanze ku rugendo rwo kwiyubaka no kuba uwo umuntu yifuza kuba we, mu gihe The Comeback cyo kibanda ku kongera kwiyubaka, kugira ubutwari bwo guhaguruka no gukomeza ubuzima nyuma y’ibihe bikomeye.

Umuhoza Barbara yamuritse igitabo cyitwa ‘The Comeback’ cyafasha umuryango Nyarwanda wugarijwe na za gatanya
Umuhoza yasobanuye ko iki gitabo kirimo inyigisho zireba; urubyiruko rubatarashaka n’urwitegura kurushinga, abashatse bafite ibibazo mu ngo zabo ndetse n’abatandukanye n’abo bashakanye bagifite ibikomere.
Ni umuhango wari witabiriwe n’abantu mu ngeri zinyuranye
The Comeback ni igitabo cya kabiri Umuhoza Barbara yanditse nyuma y’icyitwa Shaped yamuritse mu 2022

Photos:

[fluentform id="3"]