Col. (Rtd) Jeannot K. Ruhunga yatangiye ku mugaragaro inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Pologne, nyuma yo gutanga impapuro zimwemerera gukora izi nshingano.
Ku wa 18 Nzeri 2026, nibwo Col Rtd Ruhunga yashyikirije kopi z’impapuro ze Wojciech Zajączkowski, Umuyobozi wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Pologne, mu muhango wabereye i Warsaw.
Mu biganiro bagiranye, hibanzwe ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Pologne, ndetse no gushimangira imikoranire mu nzego zitandukanye.
Col Ruhunga yashimiye ubuyobozi bwa Pologne uburyo bwamwakiriye kuva yagera muri icyo gihugu, avuga ko u Rwanda rufata Pologne nk’umufatanyabikorwa w’inshuti, wizewe kandi w’ingenzi.
Yagaragaje kandi ko yiteguye gukorana n’inzego za Pologne mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Ku wa 10 Kamena 2026, nibwo Perezida Paul Kagame yahaye Col Ruhunga izi nshingano aho azisimbuyemo Prof. Anastase Shyaka wari umaze imyaka isaga itanu ahagarariye u Rwanda muri Pologne.
Mbere yo kujya muri dipolomasi, Col. (Rtd) Jeannot Ruhunga yayoboye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuva muri Mata 2018 kugeza muri Werurwe 2025. Ni na we wari Umunyamabanga Mukuru wa mbere wa RIB kuva uru rwego rwatangira gukora.
Mbere yo kuyobora RIB, Col Ruhunga yakoze mu nzego zitandukanye z’umutekano n’ubutabera, zirimo Ingabo z’u Rwanda, aho yabaye umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ubutasi bwa gisirikare ku cyicaro gikuru cya RDF. Yanabaye umucamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare ndetse aba Komiseri ushinzwe iperereza muri Polisi y’u Rwanda.
U Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo i Warsaw mu 2021, ibyafashije mu kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda na Pologne bikomeje kwagura ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari n’indi mishinga y’iterambere.








