sangiza abandi

Uwamariya wahize abandi mu bizamini bya Leta yagiye gukomereza amashuri muri Jordanie

sangiza abandi

Uwamariya Léontine, umwe mu banyeshuri bahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’Leve), yerekeje muri Jordanie aho agiye gukomereza amashuri.

Uwamariya yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu rukerera rwo ku wa 19 Nzeri 2026, nyuma yo kubona amahirwe yo kwiga muri King’s Academy, rimwe mu mashuri azwi kandi akomeye muri Jordanie mu kwigisha amasomo ya Siyansi. .

Kujya muri Jordanie kwa Uwamariya ntabwo byaturutse ku manota yagize mu bizamini bya Leta kuko yayabonye mbere y’uko ibyo bizamini biba, binyuze mu bizamini byihariye byakozwe muri Gicurasi 2026.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Uwamariya yari mu banyeshuri bane batoranyijwe mu gihugu hashingiwe ku manota bari baragize mu myaka itatu y’amashuri yisumbuye.

Nyuma abarezi bo muri Jordanie baje mu Rwanda gukoresha ibizamini abo banyeshuri, birimo ikizamini cyanditse n’icyo kuvuga, aho hatoranyijwe babiri barimo; Uwamariya Leontine n’undi munyeshuri  w’Umuhungu maze bombi bahita bemererwa kujya kwiga mu ishuri rya King’s Academy.

Mu bizamini bisoza icyiciro rusange byatangajwe muri Kanama, Uwamariya wigaga muri ISF Nyamasheke, yabaye uwa mbere mu gihugu n’amanota 98,7%, anganya na Musonga Isimbi Orah wigaga muri Fawe Girls’ School.

Uwamariya ni umwe mu bagarutsweho cuane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko atagaragaye mu muhango wo guhemba abanyeshuri bagize amanota meza kurusha abandi ku rwego rw’igihugu, wabereye i Kigali ku wa 20 Kanama 2026.

 Uwamariya Leontine yahembwe nk’uwahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye

Photos:

[fluentform id="3"]