Itsinda ry’abofisiye bakuru n’abarimu bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Namibiya, riri kumwe n’Umuyobozi w’iryo Shuri, Brig Gen Erastus Benhard Nathinge, ryagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, ku cyicaro gikuru cya RDF.
Ni ibiganiro byabaye ubwo iri tsinda ryasozaga urugendoshuri ryagiriraga mu Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Nzeri 2026.
Mu kiganiro bagiranye, Brig Gen Nathinge uyoboye iri tsinda, yashimye ubumenyi bungutse mu biganiro bitandukanye bagejejweho mu gihe cy’uruzinduko rwabo. Yavuze ko babonye mu buryo bwagutse uruhare rw’ubuyobozi bufite icyerekezo mu iterambere ry’u Rwanda.
Brig Gen Nathinge yagize ati: “Mu rwego rw’amasomo yacu, aba banyeshuri bari imbere yanyu biboneye igihugu cyagaragaye nk’ikitariho mu 1994, ubwo Isi yose yagitereranaga nta gisubizo gihari. Muri uru ruzinduko, twiboneye uburyo ubuyobozi bufite icyerekezo bwazamuye u Rwanda bukarugeza ku rwego ruriho uyu munsi.”
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh yavuze ko uru rugendoshuri ari umwanya w’agaciro wo gukomeza umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Namibia.

Yagize ati: “Uru ruzinduko si igikorwa cy’ingenzi mu bijyanye n’amasomo gusa, ahubwo tunarubona nk’umwanya w’agaciro wo kurushaho gukomeza umubano usanzwe hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’Ingabo za Namibia.”
Yongeyeho ko ubumenyi abanyeshuri bungutse muri uru rugendoshuri buzagira uruhare rukomeye mu iterambere ryabo mu mwuga, ndetse bigafasha no kugera ku ntego z’amasomo yabo muri rusange.
Uru rugendoshuri rwabaye umwanya wo kurushaho gukomeza ubufatanye mu by’ingabo n’umutekano hagati y’u Rwanda na Namibia, ndetse runafasha iri tsinda kurushaho gusobanukirwa u Rwanda mu bijyanye n’umutekano, imiyoborere n’iterambere.









