Ikipe ya APR BBC yamaze kongerera amasezerano y’imyaka ibiri (2) Leonard Craig Randall II ukina kuri 1 (Point Guard) nyuma yo kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino.
Leonard Craig Randall II wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yageze muri APR BBC muri Gashyantare uyu mwaka, afasha iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda kwegukana igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya ndetse ahabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka.
Leonard Craig Randall II w’imyaka 30 y’amavuko amaze gukinira APR BBC imikino 13, yayitsindiye amanota 317, akora rebounds 47, atanga imipira 59 yavuyemo amanota ndetse yambura umupira inshuro 22.
Ushyize ku mpuzandengo, Randall II yakinaga iminota 32.6, agatsinda amanota 24.4, agakora rebounds 3.6, agatanga imipira 4.5 ivamo amanota ndetse akambura umupira inshuro 1.7 kuri buri mukino.
Uretse kuba yaritwaye neza muri APR BBC, Randall II yaniyambajwe n’ikipe ya RSSB Tigers muri BAL 2026, ayifasha kuyitwara ndetse anahabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa.
Muri BAL, Randall II yakiniye RSSB Tigers imikino 8, ayitsindira amanota 289, akora rebounds 31, atanga imipira 37 yavuyemo amanota ndetse yambura umupira inshuro 14.
Randall II yanakiniye RSSB Tigers muri FIBA Intercontinental Cup ndetse ayifasha kugera muri 1/2, no kurangiriza ku mwanya wa 4 mu makipe 6 yari yayitabiriye.
Randall II yongereye amasezerano muri APR BBC nyuma y’uko anaherutse gusinyishwa n’ikigo cya Roc Nation Sports (RNS) and Roc Nation Sports International (RNSI) cy’umuhanzi w’umushoramari, Jay-Z, ngo kijye kimureberera inyungu.
Leonard Craig Randall II yanakiniye andi makipe arimo Long Island Nets, Iowa Wolves, Rip City Remix na Winsconsin Herd zo muri NBA G League iwabo, Adelaide 36ers yo muri Australia, Cholet Basket yo mu Bufaransa na Ningbo Rockets yo mu Bushinwa.
Muri 2020, Leonard Craig Randall II yari mu bakinnyi bagombaga kwinjira muri NBA (Draft) ariko birangira adahiswemo.
APR BBC yongereye amasezerano Leonard Craig Randall II, nyuma y’uko yamaze no gusinyisha Kwizera Hubert Sage imuvanye muri Patriots BBC ndetse biravugwa ko inifuza kugarura Antino Alverazes Jackson Jr. ukinira RSSB Tigers na Garba Chingka Kennedy wakiniraga Patriots BBC.











