sangiza abandi

RSSB Tigers yakoze amateka yo kuba ikipe y’u Rwanda yegukanye BAL 

sangiza abandi

Ikipe ya RSSB Tigers yegukanye igikombe cya Basketball African League 2026 nyuma yo gutsinda Petro de Luanda yo muri Angola amanota 90-88.

Ni umukino wa nyuma wa BAL 2026, wabereye muri BK Arena kuri iki Cyumweru, tariki ya 31 Gicurasi 2026.

Wari umukino w’amateka ku ikipe yo mu Rwanda yari igeze ku mukino wa nyuma wa BAL ku nshuro ya mbere mu myaka itandatu imaze ikinwa.

Muri uyu mukino utari woroheye ikipe ya RSSB Tigers ugitangira, Petro de Luanda yagejeje amanota 20, RSSB Tigers itarabona inota na rimwe.

RSSB Tigers yaje kugarukana imbaraga, ikuramo amanota yari yarushijwe na Petro de Luanda, igice cya mbere cy’umukino cyarangiye RSSB Tigers irusha Petro de Luanda aho yari ifite amanota 47-38.

Mu gice cya kabiri Abakinnyi ba RSSB Tigers barimo Leonard Craig Randall, Ntore Habimana na Teafale Lenard Jr bafashije RSSB Tigers kongera umubare w’amanota.

Umukino warangiye ikipe ya RSSB Tigers isanzwe ari y’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) mu Rwanda itsinze Petro de Luanda  y’ikigo cya leta ya Angola cy’ubucukuzi n’ubucuruzi bwa lisansi amanota 90-88.

RSSB Tigers yari yitabiriye ku nshuro ya mbere BAL, yegukanye Igikombe cya Basketball African League ndetse iba ikipe ya mbere y’u Rwanda ikoze aya mateka muri Basketball.

Umunyamerika Craig Randall ni we wahembwe nk’umukinnyi mwiza (MVP) w’irushanwa, ni mu gihe umutoza w’iki kipe Henry Denis Mwinuka yahembwe nk’umutoza w’umwaka.

Nyuma y’umukino umutoza wa RSSB Tigers, Henry yashimiye abakinnyi b’ikipe ye avuga ko nubwo banyuze mu bihe bikomeye, iyi ntsinzi yo kwegukana BAL 2026 ayikesha itsinda ryose ryakoranye umurava n’ubwitange.

Yavuze ko imyitozo bakoze mu mwiherero yari ikomeye nubwo yanyuzagamo agacika intege ariko yakomeje kwizera ubushobozi bw’abakinnyi be.

Ati “Hari ibihe numvaga nacitse intege kandi nananiwe, ariko sinigeze mpagarika kwizera abakinnyi banjye. Iyi ntsinzi ni iyabo, ni bo bakoze akazi gakomeye kandi bakwiriye gushimirwa.”

 Leonard Craige Randall wabaye umukinnyi mwiza umukinnyi mwiza w’umukino yavuze ko kuva yagera muri iyi kipe, yagiye aganira umunsi k’uwundi n’umutoza Henry yiha intego yo gukora amateka, amusezeranya ko bazegukana igikombe.

Ati “Nasezeranyije Perezida ko tuzakora amateka. Nanabwiye abantu ko ntazagaruka muri iki kiganiro n’itangazamakuru ntazanye igikombe.”

Randall yashimangiye ko iyo ntsinzi itari iye wenyine, ahubwo ko yagezweho kubera ubufatanye bw’ikipe yose n’umurava byaranze abakinnyi ba RSSB Tigers.

Ikipe ya RSSB Tigers yegukana igikombe cya Basketball muri Afurika, irahabwa igihembo cy’amadolari 150,000 nk’ikipe yabaye iya mbere.

Aya mafaranga yiyongera ku bihumbi 70 by’amadolari buri kipe yitabiriye irushanwa ihabwa, bituma RSSB Tigers itahana amafaranga yose hamwe angana na 220,000$ (asaga miliyoni 285 Frw).

Craig Randall II yahawe igikombe cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa (MVP), kizwi nka Hakeem Olajuwon Trophy,

Mangok Mathiang na we ahembwa nk’umukinnyi mwiza urinda (Defensive Player of the Year), ahabwa igikombe cyiza I nka Dikembe Mutombo Trophy.

Abakinnyi ba RSSB Tigers kandi bahawe impeta za zahabu zigaragaza ko ari bo begukanye igikombe cya BAL 2026, banashyikirizwa igikombe cy’irushanwa.

Photos:

[fluentform id="3"]