Umusaruro w’inganda mu Rwanda wazamutseho 6,8% muri Kanama 2026 ugereranyije n’ukwezi nk’uko kwa 2025, nk’uko imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, ibigaragaza.
Raporo ngarukakwezi y’umusaruro w’inganda (IIP), yasohotse ku wa 4 Ukwakira 2026, igaragaza ko uru rwego rwakomeje kwiyongera, cyane cyane bitewe n’ubwiyongere bw’umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inganda zitunganya ibintu bitandukanye n’umusaruro w’amashanyarazi.
Umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wazamutseho 26%, mu gihe uw’inganda zitunganya ibintu wiyongereyeho 4,8% naho uw’amashanyarazi wazamutseho 17,6%, mu gihe ibikorwa bijyanye no gutanga amazi no gutunganya imyanda byiyongereyeho 10,5%.
NISR yagaragaje ko ubwiyongere bw’umusaruro w’inganda bwatewe kandi n’izamuka ry’umusaruro mu bice bitandukanye by’inganda zitunganya ibintu.
Umusaruro w’ibiribwa wazamutseho 7%, mu gihe uw’ibikoresho by’ubwubatsi bidakorwa mu byuma, birimo sima, ibirahure n’amakaro, wazamutseho 10,4%. Mu gihe ibikoresho bikozwe mu byuma, birimo imashini n’ibindi bikoresho, na byo byiyongereyeho 10,8%.
Ku rundi ruhande, umusaruro w’ibinyobwa n’itabi wagabanutseho 3,2%. Umusaruro ukomoka ku mbaho, impapuro n’ibikorwa by’icapiro wo wazamutseho 7,3%.
Muri Kamena 2026, NISR yatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cya 2026 wageze kuri miliyari 6.346 Frw, uvuye kuri miliyari 5.276 Frw wariho mu gihembwe cya mbere cya 2025. Ibi byari bihwanye n’izamuka rya 10%.
Muri icyo gihembwe, urwego rw’inganda rwagize uruhare rungana na 24% mu musaruro mbumbe w’igihugu, mu gihe umusaruro warwo wazamutseho 13%.









