Perezida Paul Kagame yifurije Abasilamu bose umunsi mwiza wo gusoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan, abasaba kurangwa nāindagagaciro zāigendana nāuyu munsi mukuru.
Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X, rwāibiro byāUmukuru wāIgihigu, kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Werurwe 2025, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Eid Al-Fitr.
Bugira butiā Eid Mubarak ku Bayisilamu bose bo mu Rwanda ndetse no ku Isi yose bizihiza Eid al-Fitr.ā
Yakomeje abifuriza kugira amahoro no kurangwa nāindagagaciro zigendana nāukwemera kwa Isilamu.
Atiā Iki gihe cyāibyishimo kibazanire mwe nāabanyu amahoro, umunezero nāiterambere. Reka dukomeze gushyigikira indangagaciro zo kurangwa nāimpuhwe, ubumwe, nāubuntu bisobanura uyu munsi wizihizwa.āĀ
Isengesho rya Islam ku rwego rwāIgihugu ryabereye kuri Kigali PelĆ© Stadium i Nyamirambo, riyobowe na Mufti wāu Rwanda Sheikh Sindayigaya Mussa.
Ryitabiriwe nāAbasilamu ibihumbi batuye mu mujyi wa Kigali barimo nāUmugaba Mukuru wāIngabo zāu Rwanda, General Mubarak Muganga.
Sheikh Sindayigaya yibukije ko habura iminsi mike ngo Abanyarwanda batangire ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31, asaba Abayisilamu kugira uruhare muri ibi bikorwa no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.



