Hagiye gushira icyumweru, ibihugu bya Amerika,Iran na Israel byinjiye mu ntambara, Abanyarwanda batuye mu Burasirazuba bwo hagati bo bavuga ko batekanye.
Mu gitondo cyo ku wa 28 Gashyantare, ubwo Amerika na Israel byatangiraga kurasa i Tehran bibinyujije mu bikorwa byise ‘Operation Epic Fury’ na ‘Operation Roaring Lion’, byishe abayobozi benshi bo muri Iran barimo umuyobozi w’ikirenga, Ayatollah Ali Khamenei.
Ibi bitero ntibyiciwemo Khamenei gusa, kuko n’abandi bayobozi bakuru barimo Ali Shamkhani wari umunyamabanga w’inama y’igihugu y’umutekano, umugaba mukuru w’ingabo, Abdol-Rahim Mosavi, umugaba w’umutwe w’ingabo zidasanzwe (IRGC), Mohammad Pakpour, n’abandi benshi bose bahitanywe n’ibyo bisasu.
Ni intambara irimo kandi ibisasu bya misile ndetse n’indege zitagira abapiloti ‘Drones’ , kuri ubu ikaba imaze guhitana abaturage 1230 .
Amakimbirane akomeye hagati ya Iran, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na Israel yafashe intera ndende, agera no ku bindi bihugu birimo na Qatar.
Abanyarwanda batuye muri Israel ,na Qatar , bavuga ko kuri ubu bishimira amakuru bagenda bahabwa na za Ambasade ndetse ko ubu batekanye.
Rugigana Anthony umaze imyaka myinshi aba muri Israel, ashimira uburyo Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu ibagezaho amakuru yose y’uburyo bakwiye kwirinda.
Ati “Kuwa Gatandatu mu gitondo, nibo bafashe iyambere, batwohereza ubutumwa, itubwira ko tugomba kubahiriza amabwiriza y’ishami rishinzwe kubwira abaturage bose mu gihugu, abanyamahanga, batubwira ko tugomba kwirinda .”
Akomeza ati “Rero mpumuriza Abanyarwanda bose aho baherereye, abafite abana hano muri Israel,inshuti zabo ndetse turizera ko iyi ntambara izahosha.”
Kaganda Kassim , ahagarariye Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’ Abarabu.
Avuga ko kugeza ubu umutekano w’abo muri Leta Zunze Ubumwe z’ Abarabu umeze neza.
Ati “ Uyu munsi umutekano umeze neza, nta n’umwe urahura n’ikibazo, kandi baragerageza kugendera ku makuru bahabwa n’igihugu muri rusange. Rero ibintu imbuga nkoranyambaga ziri kugenda zitangaza, ibisasu , hano nta mutekano uhari . Ibyo rwose ntabwo ariko bimeze.”
Akomeza agira ati “Hano akazi karatangiye, ingendo zirakora. Ikidakora ni ikibuga cy’indege ariko indege zimwe na zimwe zatangiye gutwara abagenzi bataha.”
Bahati Eric utuye muri Qatar nawe ati “Twabanje kugira ubwoba mu minsi ya mbere, bakirasa ziriya misile ku birindiro bya Amerika, ariko leta ya Qatar nayo yakomeje kutuba hafi,iduha amatangazo n’amabwiriza y’uburyo turushaho kugenda twitwara, aho bamwe muri twe bari gukorera mu rugo mu buryo bw’ikoranabuhanga .”
Akomeza agira ati “Twahawe amabwiriza y’uko tugomba kwirinda ingendo zitari ngombwa, ahubwo tukarushaho gukurikirana imbuga nkoranyambaga za leta.”
Ambasade zo muri ibi bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati zivuga ko zikomeje gukurikirana ikibazo cy’umutekano gihari kandi ko zashyizeho uburyo bwose bwo guhanahana amakuru ku buryo uzagira ikibazo yahita afashwa.”
Ambasade y’u Rwanda muri Qatar ku munsi w’ejo yatangaje ko serivisi yari isanzwe itanga zimuriwe mu buryo bw’ikoranabuhanga (online) kubera ibibazo by’umutekano muke bimaze iminsi.
Ambasade y’u Rwanda i Doha ifashe iki cyemezo mu gihe Iran ikomeje kugaba ibitero kuri Qatar, iyiziza ko icumbikiye ibirindiro by’igisirikare cya Amerika.
Gusa biteganyijwe ko ingendo z’indege zijya muri Leta Zunze Ubumwe z’ Abarabu zongera gusubukurwa uyu munsi mu gihe nta bitero bya Misile byakongera kumvikana.
Sosiyete y’indege ya Ethihad Airways, ivuga ko kuva kuri uyu wa Gatanu itangira gukora ingendo nke kugeza ku wa 19 Werurwe 2026.
Izi ngendo zirakorerwa mu byerekezo bya Abu Dhabi bijya mu bindi 70 birimo Ubwongereza,i Frankfurt mu Budage, New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Toronto muri Canada na Tel Aviv muri israel .
Ni mu gihe ibindi byerekezo 8o byo mu bindi bihugu byagabanyijwe birimo Londre mu Bwongereza, Sydney muri Asutraria, Singapore, bizakorwa ari uko ibintu byongeye gusubira mu buryo.







