sangiza abandi

Abadepite ba Namibia baje kwigira ku Rwanda

sangiza abandi

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda,ku wa 28 Mutarama 2026, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Minisiteri , itsinda ry’Abadepite bagize Komisiyo  ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ingabo n’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko ya Namibia.

Iri tsinda riri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rugamije kungurana ubumenyi n’ubunararibonye ku bijyanye na politiki n’amabwiriza bigenga ububanyi n’amahanga, ingabo n’umutekano.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ingabo,  Juvenal Marizamunda, yashimiye abadepite baturutse muri Namibia kuba barahisemo gukorera urugendo shuri rwabo mu Rwanda.

Yagaragaje impinduka zikomeye u Rwanda rwagezeho, aho Ingabo zarwo zagiye ziyubaka kinyamwuga kuva mu gihe cy’ urugamba rwo  kwibohora mu ntangiriro z’imyaka ya 1990 zigahinduka urwego rwa gisirikare rugezweho kandi rufite ubunyamwuga, rurinda ubusugire bw’igihugu, rugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, kandi rukanagira uruhare rukomeye mu butumwa mpuzamahanga bwo kubungabunga amahoro.

RDF ivuga ko iryo tsinda kandi ryahawe ibisobanuro birambuye n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, ku rugendo rw’ivugururwa ry’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’uruhare rwazo mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere.

Umuyobozi w’iryo tsinda,James Unomasa , yashimiye Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ku bwo gusangiza Namibia ubunararibonye n’urugendo rw’impinduka mu rwego rw’umutekano n’ingabo.

U Rwanda na Namibia bisanganywe ubufatanye mu ngeri zinyuranye aho nko guhera mu 2015, Polisi y’u Rwanda n’iya Namibia zasinye amasezerano y’ubufatanye cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa.

Kugeza mu 2022, Abapolisi bakuru 15 ba Namibia bari bamaze gusoza amasomo ya ba ofisiye bakuru mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda.

Uretse mu bijyanye n’umutekano, u Rwanda na Namibia bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu gusangira ikirere cy’ibihugu byombi agamije kurushaho kwimakaza ubucuruzi, n’iterambere ry’ubukerarugendo no kwakira abantu.

Marizamunda, yashimiye abadepite baturutse muri Namibia kuba barahisemo gukorera urugendo shuri rwabo mu Rwanda.
Iryo tsinda kandi ryahawe ibisobanuro birambuye n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, ku rugendo rw’ivugururwa ry’Ingabo z’u Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]