Inteko Ishinga Ametegeko Umutwe w’Abadepite watoye umushinga uvuguruye w’itegeko rigena imikorere ya Banki Nkuru y’u Rwanda BNR, riha ubwigenge iyi banki bwo gufata ibyemezo bimwe birimo ibireba uko abakozi bayo bashyirwa mu kazi b’uburyo birukanwa.
Umushinga w’iri tegeko wemejwe ku wa 30 Kamena 2026, nyuma y’uko Abadepite bari bamaze kuwuganiraho no kuwutangaho ibitekerezo.
Bimwe mu byo iri tegeko riteganya harimo guha BNR ubwisanzure mu micungire y’abakozi, imari n’inzego zayo no gushimangira imikorere inyuze mu mucyo no kubazwa inshingano.
Harimo kandi guhuza amategeko n’amabwiriza ya BNR n’amahame mpuzamahanga n’imiyoborere igezweho ya za banki nkuru zo hirya no hino ku isi.
Ubwo Abadepite batangaga ibitekerezo kuri uyu mushinga w’itegeko, bagaragaje ibyuho biri mu mitegekere y’iyi banki cyane cyane mu myandikire no gusobanura ingingo basaba ko byazibwa.
Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje ko zimwe mu nshingano zihabwa abakozi ba BNR ziba zidasonanutse avuga ko hari aho usanga rimwe byitwa inshingano ahandi bikitwa umurimo kandi biri mu ngingo zimwe asaba ko bikwiye guhabwa umurongo.
Yagize ati “ Hari agace ka A kavuga ko afite inshingano zo gutumiza no kuyobora inama, inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa, birumvikana ko ari inshingano. Ariko tugeze kuri C tuvuze uburyo bw’uko ingingo yitwa, tumaze no kuvuga inshingano z’indi duhise tuvuga ko ari undi murimo nk’aho A na B byari umurimo ndetse wagira ngo ni umurimo wo mwuga uva mu mujyo w’inshingano.”
Ku rundi ruhande Depite Mukabunani Christine, yagarutse ku kijyanye n’ikiruhuko cy’izabukuru gihabwa abakozi ba BNR aho uwujuje imyaka 55 ahita yoherezwa mu kiruhuko cy’izabukuru nyamara mu itegeko rigenga umurimo ntabirimo agaragaza ko bigira ingaruka kuri uwo muntu kuko ategereza ko imyaka yagenwe igera kugira ngo atangire guhabwa amafaranga y’ubwiteganyirize.
Perezida wa Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu Nteko ari nayo yakurikiranye iby’uyu mushinga w’itegeko, Munyangeyo Theogene, yasobanuye impinduka zabaye muri iri tegeko ndetse yemerera Abadepite ko hagiye kubaho ubugororangingo bikaba muri mu murongo umwe kandi wumvikanyweho.
Hari ingingo nshya esheshatu zongewemo harimo iyerekeye inzego z’ubuyobozi za BNR, iyerekeye ububasha bw’inama y’ubuyobozi, iyo gutumira undi muntu mu nama y’ubuyobozi. Hari kandi iyerekeye inyungu bwite ku ngingo isuzumwa, hakaza iyerekeye manda y’abagize ubuyobozi ndetse n’iyerekeye itangazwa ry’ibyingenzi byerekeye politiki y’ifaranga.
Uyu mushinga w’itegeko rigenga BNR watowe ugizwe n’ingingo 76 zatowe imwe kuri imwe, uje usimbura undi w’itegeko ryagengaga iyi banki wari ugizwe n’ingingo 74.
Muri iri tegeko rishya ingingo 48 zakorewe ubugororangingo bw’imyandikire, 14 zikorerwa ubugororangingo bw’ireme, 5 zakomeje kuba uko zari zimeze naho ingingo 4 zimuriwe umwanya zarimo zinanogerezwa imyandikire mu gihe 3 zahoze mu itegeko rigenga BNR zivanwa muri uyu mushinga w’itegeko.









