Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, ari kumwe n’umunyamabanga mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) Patrick Kabanda, bayoboye umuhango wo gusezera abagenzacyaha 17 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, bashimirwa umurava n’umusanzu wabo mu gutanga ubutabera.
Muri uyu muhango ,aba bagenzacyaha bashimiwe imyaka bamaze bakorera igihugu, bagira uruhare rukomeye mu guharanira iyubahirizwa ry’amategeko no kurinda uburenganzira bw’abaturage.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’ubutabera yashimiye aba bagenzacyaha ku kazi k’indashyikirwa bakoze ko gutanga ubutabera, abagaragariza ko umurimo bakoze wagize uruhare rukomeye mu kubaka urwego rufite ireme kandi rwizewe.
Minisitiri yabasabye gukomeza gusigasira indangagaciro zabarangaga mu kazi, zirimo ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo.
Uyu muhango ushimangira umuco wo guha agaciro abakozi barangije inshingano zabo neza, no kubashimira ku ruhare bagize mu kubaka inzego z’igihugu zitandukanye baba barakoreye.




