Abagenzi bakoresha ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, giherereye i Kanombe, bashimiwe, bagenerwa impano zitandukanye mu rwego rwo kwizihiza icyumweru cyahariwe gutanga serivisi nziza.
Muri urwo rwego, Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, n’abagize ubuyobozi bw’iyi sosiyete, bafashe urugendo mu ndege WB108, rwerekeza i Johannesburg, muri Afurika y’Epfo, mu kwifatanya n’abagenzi kwizihiza uyu munsi .
Makolo, ni umwe mu batanze servisi mu ndege, aho yatanze ibyo kunywa ku bari muri urwo rugendo rwerekeje muri Afurika y’Epfo, mu rwego rwo kubereka ubugwaneza n’agaciro iyi sosiyete iha abayigana.
Ubuyobozi bw’iki kibuga cy’indege, kuri X, bwo bwavuze ko “ Uyu munsi bizihiza icyumweru cyahariwe gutanga serivisi muri uyu mwaka wa 2025.”
Iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti” Gusohoza ubutumwa Birashoboka”
Ubu butumwa bukomeza bugira buti “ Iki cyumweru, turifatanya n’itsinda ryacu n’abafatanyabikorwa batandukanye , mu kubyazamo ibibazo bitandukanye mu ibusubizo, ibidashoboka kubigira ibishoboka ku bakiriya bacu ba buri munsi.”
Mu kuboza 2023, Ikigo Mpuzamahanga cyo mu Bwongereza kizobereye ibijyanye n’ingendo z’indege no kugenzura serivisi ibibuga by’indege bitanga, Skytrax, cyashyize Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ku mwanya wa munani mu byahize ibindi muri 2023 haba mu gutanga serivisi nziza n’ibindi bizishingiyeho.
Mu mwaka wa 2021, Iki kigo nabwo cyari cyashyize Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu bibuga bya mbere bifite ubwiza mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse bifite isuku ku Mugabane wa Afurika .
Skytrax World Aiport’, ibihembo bya ’Skytrax best airport awards’ bitorwa bigendeye ku biterekerezo by’abakiriya b’ibyo bibuga.














