sangiza abandi

Abagore bafite amakuru kuri HIV kurusha abagabo – DHS 2025

sangiza abandi

Ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho n’Ubuzima (Rwanda Demographic and Health Survey – DHS 2025) bwashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bwerekanye ko abagore, by’umwihariko abakiri bato, bafite ubumenyi ku kwirinda ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, VIH ugereranyije n’abagabo.

Nk’uko imibare ya DHS 2025 ibigaragaza, mu rubyiruko rufite hagati y’imyaka 15 na 24, 57% by’abakobwa bafite ubumenyi buhagije ku buryo bwo kwirinda VIH, mu gihe ku bahungu ari 53%.

Ibi bigaragaza ko abagore bafite ubumenyi kuri HIV n’uko bakwirinda kurusha igitsina gabo.

Mu mijyi ubumenyi bwo kwirinda VIH ni 62% ku bagore, mu gihe ku bagabo bugera kuri 63%, naho mu cyaro abakobwa bagira 55% mu gihe abagabo bagira 49%.

DHS 2025 igaragaza kandi ko ubumenyi busesuye ku kwirinda VIH bupimirwa ku gusobanukirwa ukuri n’ibihuha bikunze gukwirakwira.

Mu byizerwa bidafite ishingiro bikigaragara harimo imyumvire ivuga ko ubwandu bw’agakoko ka SIDA, VIH ishobora kwandurira mu kurumwa n’imibu, gusangira ibiryo n’uwanduye, cyangwa binyuze mu burozi.

Ku rundi ruhande, imibare igaragaza ko abagabo bagifite icyuho mu bumenyi, cyane cyane abo mu byaro, bikaba bisaba ko hakongerwa gahunda zibanda ku kubegera no kubigisha ku buryo bwihariye.

Nubwo abagore bagaragaje intambwe ishimishije, birakwiye ko n’abagabo bagera ku ntabwe imwe n’abagore

Photos:

[fluentform id="3"]