sangiza abandi

Abahanzi Nyarwanda bagiye kwigishwa uburyo barushaho kubyaza umusaruro impano zabo

sangiza abandi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yashishikarije abahanzi Nyarwanda kuzitabira inama ya ACCESS 2024, izahugura ku bijyanye no kurushaho kubyaza umusaruro impano zabo.

Ibi Umutoni yabigarutseho mu nama n’itangazamakuru yabaye tariki ya 11 Ukwakira 2024, ahasobanuwe byinshi byitezwe muri iyo nama yateguwe n’ikigo cyitwa Music in Africa Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi mu Rwanda.

Inama ya ACCESS izaba guhera tariki ya 14-16 Ugushyingo 2024, ikazitabirwa n’abahanzi batandukanye bo ku Mugabane wa Afurika.

Umutoni yabwiye abahanzi ko aya aramahirwe igihugu cyabazaniye kugirango bayifashishe mu bikorwa byabo bibateza imbere.

Ati” Kwakira Inama nk’iyi yo ku rwego rwa Afurika ni amahirwe akomeye ku bahanzi bacu ba hano mu Rwanda. Ni amahirwe yabafasha kumenyekana hanze y’u Rwanda. Rero turasaba Abanyarwanda nk’abahanzi kwitabira iyi nama, biyandikisha, no kuza mu nama kugira ngo bamenye icyo bakeneye nk’abahanzi kugira ngo bagere ku rwego rukurikiyeho.”

Eddie Hatitye, uri mu bateguye iyi nama ukomoka muri Afurika y’Epfo yabwiye abahanzi ko bazakura ubumenyi muri iriya nama, ku buryo babyaza umuziki amafaranga binyuze mu mikoranire myiza n’abashoramari ndetse bifashishije ikoranabuhanga.

U Rwanda rugiye kwakira iyi nama ku nshuro ya mbere, ikaba yarabereye mu bindi bihugu birimo Tanzania, Afurika y’Epfo, Kenya na Senegal.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]