sangiza abandi

Abahoze bakinira Amavubi ‘FAPA’ batsinzwe na Olympics FC mu mukino wa nyuma wo Kwibuka

sangiza abandi

Ku Cyumweru, ikipe y’abahoze bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, izwi nka Former Amavubi Players Association (FAPA) “The Legends”, yakinnye umukino wa nyuma w’Irushanwa ryo Kwibuka Abasiporotifu bo mu karere ka Kamonyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Ruyenzi, wahuje FAPA na Olympics FC, urangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2. Hahise hiyambazwa penaliti kugira ngo hamenyekane ikipe yegukana igikombe, maze Olympics FC itsinda penaliti 4 kuri 3 za FAPA.

FAPA yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze ikipe ya Flair 50 FC yo muri Uganda ibitego 5-0 ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Kamena 2025, nabwo kuri Stade ya Ruyenzi. Uwo mukino waranzwe n’ibyishimo n’ubusabane bukomeye hagati y’abakunzi ba ruhago baturutse mu Rwanda no hanze yarwo.

Nyuma y’umukino, FAPA yashimiye abitabiriye uyu muhango binyuze ku butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ati” Turashimira byimazeyo buri wese waje kudushyigikira ku mukino wa FAPA The Legends na Flair 50 FC (Uganda) ku wa Gatandatu ushize! Kuba mwari kumwe natwe byatumye uwo munsi uba uw’ibyishimo n’ubusabane budasanzwe mu mupira w’amaguru.”

Uyu mukino witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, Rt. Hon. Bernard Makuza, wahoze ari Minisitiri w’Intebe ndetse na Perezida wa Sena, Umutoni Karangwa, Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS, Richard Mugisha, Visi Perezida wa FERWAFA, Rtd Col. Richard Karasira, wahoze ari Perezida wa APR FC.

Mu butumwa bwa FAPA, bashimiye by’umwihariko Rt. Hon. Bernard Makuza ku bw’ubufasha n’ubwitange bwe, ati “Rt. Hon. Bernard Makuza, wahoze ari Minisitiri w’Intebe ndetse na Perezida wa Sena, ni umufana w’ukuri wa ruhago kandi ni umuterankunga ukomeye w’ibikorwa byacu. Twatewe ishema rikomeye kuba yari kumwe natwe ku mukino twakinnye na Flair 50 FC yo muri Uganda ku wa Gatandatu ushize.”

Iri rushanwa ryateguwe n’abakunzi b’imikino bo mu karere ka Kamonyi, mu rwego rwo kwibuka Abasiporotifu b’ako karere bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa gifite intego yo guhuza siporo n’amateka, kikaba cyaranzwe n’ubutumwa bwo kubaha, kwibuka no kubaka amahoro binyuze mu mikino.

Nubwo FAPA “The Legends” itegukanye igikombe, yagaragaje ubutwari, ubumuntu ndetse n’ubusabane n’abandi bakunzi ba ruhago, haba mu Rwanda no hanze yarwo. Imikino nk’iyi ikomeje kugaragaza ko siporo ari urubuga rukomeye rwo gusigasira amateka no gukomeza urugendo rwo Kwibuka, Kuriha no Kubyubaka.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]