Minisiteri y’lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT) yatangaje ko kugeza ubu abakoresha interineti ya Starlink mu Rwanda bageze ku 5000.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Nzeri 2025, ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT), Yves Iradukunda , yahuraga n’ubuyobozi bw’ikigo SpaceX butanga iyi interineti.
Iyi internet ya Starlink ni umushinga w’ikigo SpaceX kizobereye mu by’ikoranabuhanga cy’umuherwe w’Umunyamerika, Elon Musk.
Iyi Minisiteri ku rubuga rwa X, yatangaje ko impande zombi zemeje amasezerano ari hagati y’ Urwego rw’Igihugu rugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, ndetse n’iki kigo cya Rwanda Space, azatuma iyi interineti yihuta igezwa mu Rwanda hose mbere yuko uyu mwaka urangira .
MINICT ivuga ko ibi biganiro byibanze kureba uko iyi interineti yagezwa mu mashuri ndetse mu baturage.
Impande zombi kandi zemeranyije ibijyanye n’ubufatanye mu by’imari hagamijwe gushyikira uyu mushinga mu gihe kirambye ndetse no gutuma igezwa no mu nzego zose zirimo ubuhinzi, ubuvuzi ndetse na serivisi zitangwa mu bice bimwe by’icyaro.
Imibare yo muri Nyakanga 2024 igaragaza ko interineti ya Starlink itangwa na SpaceX, yari iri kuboneka mu bihugu 10 bya Afurika.
Bwa mbere iyi interineti yageze muri Nigeria mu 2023, hakurikiraho u Rwanda, Mozambique, Kenya, Malawi, Zambia, Benin, Eswatini, Sierra Leone, Mauritius, Madagascar n’ahandi.
Yatangiye kugurishwa mu Rwanda muri Gashyantare 2023.
Mu kwezi kwakurikiyeho, Urwunge rw’Amashuri rwa Gaseke mu Karere ka Gicumbi, rwabaye ishuri rya mbere ryo mu Rwanda ryakiriye iyi interineti ya Starlink.





