Abayobozi n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (Rwanda Housing Authority, RHA) biyemeje gushyira itafari ryabo mu gusigasira amateka yaranze u Rwanda, kurinda ibyagezweho no kurwanya ubugwari nk’ubw’abasenye u Rwanda ariko rukaba rumaze kwiyubaka.
Ibi babishimangiye nyuma y’urugendo bakoze ku wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2026, rwo gusura ahabumbatiye amateka y’u Rwanda no Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abakozi n’abayobozi ba RHA, basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu, iri ku Mulindi mu Karere ka Gicumbi, basobanurirwa amateka yaranze urwo rugambwa ndetse n’amasomo bakwiye gukuramo abafasha mu kazi bakora.
Ni igikorwa cyakurikiwe no kunamira Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Mutete ruherereye mu karere ka Gicumbi, ndetse basobanurirwa amateka ya Jenoside, by’umwihariko ayaranze ako gace yatumye Abatutsi benshi bahapfira.



Umuyobozi Mukuru wa RHA, Alphonse Rukaburandekwe, yagaragaje ko ibi bikorwa byombi byateguwe mu rwego rwo gufasha abakozi b’iki kigo kwigira ku ndangagaciro zaranze ababohoye igihugu.
Yashimangiye ko guhuza igikorwa cyo gusura Ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu n’icyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bifite icyo bivuze kuko ababohoye igihugu banahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Yagize ati: “Twifuje ko bigendera hamwe tukumva uburyo bakuru bacu bafashe intego yo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu, uko babigenje n’indangagaciro zabo.”
Yashimangiye kandi ko kwiga aya mateka, bifite umumaro munini mu kazi ka bo ka buri munsi, cyane cyane muri iyi minsi 100 yo kwibuka kuko iki kigo kigira uruhare mu bikorwa birimo gufasha abarokotse Jenoside, kubaka no kuvugurura inzibutso mu gusigasira ayo amateka.
Ati: “Ibi bihuye n’inshingano zacu nk’ikigo gishinzwe guteza imbere imiturire, dufatanya n’inzego z’ibanze n’izindi nzego mu kubaka ibikorwa birimo n’urwibutso nk’uru.”
Amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu bigishijwe basabwe kuyahuza n’akazi bakora
Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru, Lt. Col. Charles Kamali, witabiriye iki gikorwa ahagarariye RDF, yabasobanuriye uko urugamba rw’Ingabo za RPA Inkotanyi rwayobowe na Perezida Kagame rwagenze, abasaba kurukuramo amasomo yo gukunda Igihugu no kurangwa n’ubwitange.

Yavuze ko Ingoro y’amateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu basuye, atari ahantu h’amateka gusa, ahubwo ari ishuri ryigisha ubuyobozi bwiza, gukorera igihugu no gushyira imbere inyungu rusange.
Ati: “Aha ni ahantu hatwigisha ubutwari, kwihangana, gukunda Igihugu no guharanira icyateza imbere Abanyarwanda bose.”
Yabwiye abakozi ba RHA ko urugamba rwo kubohora igihugu bakwiye kurukuramo isomo ryo kurangwa n’ubumwe n’ubufatanye mu kazi kabo ka buri munsi, ndetse n’ubwitange mu nyungu z’igihugu.
Kwiga aya mateka byasize umukoro ku bakozi n’abayobozi ba RHA
Abakozi ba RHA bagaragaje ko uru rugendo rubasigiye umukoro ukomeye wo gukora baharanira inyungu rusange z’abaturage, bakorana umurava n’ubwitange nk’ibyaranze ababohoye u Rwanda rukaba rugeze ahashimishije, ndetse ko bikwiye gusigasirwa harindwa ibyagezweho.

Kananga Eric yavuze ko kumenya aya mateka ari ingenzi, cyane ko benshi muri bo bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kubohorwa kw’igihugu, ashimangira ko ubutwari n’umurava byaranze Inkotanyi ari byo bagiye kwigiraho na bo bikabaranga mu kazi bakora.
Ati “Twigiyemo kugira umurava, ubutwari, ndetse no kugira ubudaheranwa. Tugeze hano ku Rwibutso rwa Mutete, byongeye kutwibutsa amateka ya Jenoside cyane cyane muri aka karere ka Gicumbi mu murenge wa Mutete, dusobanurirwa uko yashyizwe mu bikorwa ndetse n’ubukana yagize yakoranywe.”
Niyonsaba Sympatique Sylvie, yavuze ko isomo rikomeye rikwiye gufasha abakozi mu kazi kabo, ari ugukunda igihugu ugakora imirimo ushinzwe ufite ishyaka n’ubwitange.
Ati: “Ukoze inshingano zawe ariko udakunze igihugu ntabwo byagenda neza. Ubu ngiye gukora inshingano zanjye mbikunze, nkunze abaturarwanda cyane ko ibikorwa dukora bigirira akamaro abaturage bose muri rusange, kandi nsigasira n’ibyagezweho.”
Umuyobozi Mukuru wa RHA, Alphonse Rukaburandekwe, yashimangiye ko iki kigo gifite uruhare rukomeye mu kurinda ibyagezweho, hirindwa ko amateka mabi yaranze u Rwanda yasubira ndetse no gufatanya n’Abanyarwanda guteza imbere igihugu.

Ati: “Hari uruhare rwo gufatanya n’abandi kuvuga ngo oya ntibizongere. Ni ugufatanya n’abandi mu rugamba turiho rwo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyacu.”
Yakomeje avuga ko uru rugendo rwabaye umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma, bakareba aho u Rwanda rwavuye n’aho rwerekeza bakagenda muri uwo mujyo birinda ubugwari bwaranze abateje amahano u Rwanda.
Ati: “Ibyo byose bituma tuvuga ngo twebwe mu kazi kacu ka buri munsi, ni iki dukwiye gukora kugirango natwe ntituzabe ibigwari? Kuza mu gikorwa nk’icyi bituma twongera kuvuga ngo nk’igihugu hari aho twavuye hari aho tujya. Nk’ikigo, hari uruhare tugomba kugira mu rwego rwo kugere hahandi twifuza.”
AMAFOTO: Abakozi ba RHA basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora igihugu basobanurirwa amateka y’urwo rugambwa





Batemberejwe ahantu hatandukanye hategurirwaga urugamba, by’umwihariko aho Perezida Kagame waruyoboye yakorerag ndetse n’indake ye.






Nyuma yaho baunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mutete, banasobanurirwa amateka ya Jenoside.













