sangiza abandi

Abakuwe mu mitungo badahawe ingurane bagomba kwishyurwa agera muri miliyari 15

sangiza abandi

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yagaragaje ko ikibazo cy’abakurwa mu mitungo badahawe ingurane kiri mu bibangamiye iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu nama yahuje Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 22 Ukwakira 2024, Nirere Madeleine yagaragaje ko mu mwaka wa 2023/2024, bakiriye ibibazo birenga 1500, kugeza ubu ibigera kuri 979 byakemutse mu gihe 326 bigikurikiranwa.

Umuvunyi Mukuru yatangaje ko hari amadosiye 165.769 ajyanye n’ibibazo byo kwimura abantu ku nyungu rusange yabaruwe, muri ayo ayakorewe igenagaciro arenga ibihumbi 163, ariko ayishyuwe ari ibihumbi 121 afite imitungo ifite agaciro ka miliyari zisaga 76,3 Frw.

Ati “Iyo turebye uyu mwaka dusanga hari intambwe yatewe nubwo ibibazo bigihari kuko mu myaka yashize byarengaga miliyari 100 frw zitarishyurwa, tukaba tunasaba ko n’izi zakwishyurwa kuko umuturage aba akeneye amafaranga ku bikorwa byangijwe.”

Iyi raporo igaragaza ko arenga miliyoni 806 Frw y’ingurane ku mitungo y’abaturage yangijwe hubakwa ibikorwaremezo bitandukanye, birimo amashuri, imihanda, amashanyarazi, amazi n’ibindi, atarishyurwa.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]