Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 20, yatsinzwe na Nigeria igitego 1-0 mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi.
Ni umukino wabaye ku cyumweru , tariki ya 21 Nzeri 2025, kuri Kigali Pele Stadium. Ni uwa kabiri w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Uyu mukino warebwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, washyigikiye iyi kipe y’u Rwanda yahuraga na Nigeria ya mbere muri Afurika muri ruhago y’abagore.
Abakinnyi Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Cassa Mbungo André, yabanje mu kibuga ni Iramuzi Belise, Niyubahwe Amina, Ndizeye Chance, Uwase Bonnette, Ihirwe Regine, Mutoni Jeanette, Uwase Fatina, Gikundiro Scholastique, Ishimwe Darlene, Gisubizo Claudette Na Mutuyimana Sandrine.
Aba bakinnyi bitwaye neza mu gice cya mbere bashobora kukirangiza ari 0-0, ariko mu cya kabiri ku munota wa 70, Alaba Olabiyi wa Nigeria, ashyiramo igitego .
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, aho u Rwanda ruzerekeza muri Nigeria.











