sangiza abandi

Abantu 25 bavurirwaga i Ndera basubijwe mu miryango bari baraburanye

sangiza abandi

Ibitaro by’Indwara zo mu Mutwe Byigisha bya Ndera byatangaje ko mu mwaka wa 2024-2025, byasubije mu miryango abarwayi 25 barimo abanyamahanga batandatu bari baraburanye .

Ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’ibi bitaro, buvuga ko  ibi byagezweho ku bifatanye n’izindi nzego zitandukanye.

Byagize biti “ Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu, hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo bamwe mu barwayi babashe kubonerwa imyirondoro yabo. Ibi byatumye mu mwaka wa 2024-2025, abantu bagera kuri 25, harimo abanyamahanga batandatu, basezererwa n’Ibitaro basubizwa mu miryango yabo.”

Ibi Bitaro bivuga ko kuri ubu hakiri abandi barwayi, harimo n’abanyamahanga, Ibitaro bigikora ibishoboka byose ngo haboneke imiryango yabo babashe gutaha.

Mu 2023, Ibitaro by’Indwara zo mu Mutwe Byigisha bya Ndera , byavugaga abarwariye muri ibi bitaro harimo abagera kuri 90 batazi imiryango yabo ngo ibe yabitaho mu gihe cyo kuvuzwa, abo yajugunye, ndetse n’abamara kuvurwa badafite aho bajya bakabigumamo.

Ni mu gihe mu ntangiriro za 2022 hari harimo 83 babayeho muri ubwo buzima, mu mwa wa 2021 ho bari 71.

Muri abo 90 bafite uburwayi bwo mutwe badafite imiryango ibitaho muri ibyo bitaro, harimo abanyamahanga icyenda, batanu muri bo bashyizwe muri icyo kigo kibitabo by’umwihariko, bakabamo uwo muri Malawi, babiri b’i Burundi, uwo muri Tanzania n’uwa Uganda.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), Dr. Darius Gishoma, yavuze ko hakenewe  uruhare rw’imiryango y’abo bantu mu kuba abavuwe bagakira basubizwa mu buzima busanzwe, kuko mu bitaro ari aho kuvurirwa atari aho gutura.

Ati ‘‘Turashishikariza imiryango ko yazana abarwayi kwa muganga, ariko kwa muganga ntabwo ari ahantu ho gutura, ni ahantu umuntu aca amara igihe gito. Birasaba ko imiryango igira uruhare kuko nta muntu udafite umuryango yakomotsemo.”

Abafite uburwayi bwo mu mutwe bajyanwa muri ibyo bitaro badafite imiryango ibitaho, akenshi usanga baragejejweyo n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano nka polisi, benshi muri bo ugasanga hari ababa batazwi imyirondoro yabo ku buryo no kubahuza n’imiryango bigorana, hakaba abashobora kuhamara n’imyaka myinshi imiryango yabo yarababuze na bo batayibuka, kuko hariyo n’abahageze mbere yo mu 1994.

Photos:

[fluentform id="3"]