sangiza abandi

Abantu 53.426 bahamijwe Jenoside bari guhanishwa igihano cy’urupfu – Minisitiri Bizimana

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yavuze ko abantu 53,426 bahamijwe ibyaha bya Jenoside bagombaga guhanishwa igihano cy’urupfu, ariko Perezida Paul Kagame agahitamo gukuraho icyo gihano no gushyira imbere kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Yabigarutseho mu nama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika, yateguwe n’Umuryango Unity Club-Intwararumuri.

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko kuba ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bigeze ku kigero cya 95.3% bituruka ku ngamba zafashwe na Perezida Kagame mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yakomeje avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu barenga ibihumbi 53 bahamijwe ibyaha bya Jenoside, bagombaga guhabwa igihano cyo kwicwa.

Ati ” Ibihumbi 53.426, aba bantu bateganyirizwaga igihano cyo kwicwa, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika arabireba mu kubaka amategeko agorora afasha umunyarwanda kugaruka mu Bunyarwanda avanaho igihano cyo kwicwa.

Bivuze ko aba bantu 53.426, bahamwe n’icyaha cyo gutegura Jenoside, iyo hatajyaho iryo tegeko ryiza ryubaka Umunyarwanda baba barishwe kubera icyaha bakoze.”

Yakomeje avuga ko muri aba bantu, abemeye ibyaha bakatiwe imyaka mike, barayirangiza ubu bakaba baratashye bari mu ngo zabo.

Minisitiri Bizimana avuga ko imibare igaragaza ko iyo uteranyije ibyiciro bitatu by’abagize uruhare muri Jenoside bangana na miliyoni 2, ibihumbi 96,664, aba barimo icyiciro cya mbere cy’abateguye Jenoside, icya kabiri cy’abayikoze, n’icyiciro cya gatatu cy’abasahuye n’abangije imitungo.

Yashimangiye ko kongera kubaka u Rwanda rutuma abo bantu batajyanwa muri za gereza ahubwo bagafatanya n’abandi kongera kubaka u Rwanda ari ibintu byiza cyane.

Ati ” Murebe kongera kubaka u Rwanda, rutuma abo bantu batajyanwa muri za gereza ahubwo bagahabwa ibihano byoroshye, bagasubira mu muryango Nyarwanda bakubaka ingo zabo ni byiza cyane.”

Yongeyeho ko no kuvana abantu muri FDLR bakongera bagasubizwa mu buzima busanzwe nabyo biri mu bikomeye Leta y’ubumwe yagezeho.

Photos:

[fluentform id="3"]